Kabagwira Athanasie, waturutse muri DIDE niwe watangaga aya mahugurwa ku bagororwa, aho yasoje ashimira abitabiriye amahugurwa, anabasaba ko ibyo bungutse bigomba kubabera impamba bazayakoresha bafasha bagenzi babo.
Yagize ati” ndabshimira uburyo mwakurikiranye aya mahugurwa kuko ari ingirakamaro mu buzima bwa burimunsi, ndabasaba rero kuzakoresha ubumenyi mwungukiye hano mukanabusangiza n’abandi batabashije kwitabira aya mahugurwa, kugirango nabo bamenye ibyo ibyo bafasha bagenzi babo, ntutubahaye ubumenyi bwo kubika ngo mubugumane mwenyine ahubwo bubabere impamba y’ibihe byose mujye muyisangira n’abandi.”
Umuyobozi w’Igororero ry’Abagore rya Ngoma SP Roseline Uwamahoro Magera, watangije amahugurwa akanayasoza nawe yashimiye abayitabiriye ndetse nabayatanze.
Yagize ati” mubyukuri amahugurwa y’imyitwarire n’imitekerereze aba ari ngombwa, ntawe utakwifuza kuyahabwa kuko wungukiramo byinshi, ndabashimira uburyo mwitabiriye kandi nabashishikariza kuzabyaza umusaruro ubumenyi mukuyemo, nkaba nsoza nshimira kandi umuryango DIDE, batanze aya mahugurwa mu bufatanye badahwema kutugaragariza uko bwije nuko bukeye, ibikorwa byanyu ni ingenzi mu kazi kacu ka burimunsi mu kugorora abagonganye n’amategeko.”
Amahugurwa kubijyanye n’ifashamyumvire kubantu bafunzwe aba ari ingenzi cyane kuko haba harimo ingeri zose bafite imyumvire itandukanye n’imico itandukanye, kandi bagomba kubana umunsi kumunsi niyo mpamvu aya mahugurwa aba ari ingenzi cyane.
Abagororwa bitabiriye amahugurwa ajyanye n’imyumvire barikumwe n’umuyobozi w’Igororero n’abatanze amahugurwa.
bari mu mahugurwa bakurikirana inyigisho bahawe umwanya w’ibibazo buriwese abaza ibyo adasobanukiwe.