Iyi nama iri kuba mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo no kwimakaza umubano hagati y’ibyo bihugu bifite inshingano mu kugorora abakoze ibyaha, bagasubira mu buzima busanzwe banarebera hamwe bimwe mu bibazo bikunze kugaragara muri uwo mwuga wo kugorora cyane mu bihugu bya Afurika hagafatwa imyanzuro y’uburyo byagenda bikemuka.
ACSA ubusanzwe ni ishyirahamwe ibihugu ryagiyeho mu rwego rwo kujya barebera hamwe ibibazo bikomeye mu kugorora bikunze kugaragara mu magereza yo muri Afurika, rifite inshingano zo kugorora bagamije imibereho myiza y’abari muri za gereza, bagamije kunoza umwuga wo kugorora abo bashinzwe bijyanye n’ubukungu ndetse n’umuco mu bihugu by’Afurika, ku bufatanye na Leta ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta.
Muri iyi nama hazafatirwamo ibyemezo bya gahunda n’ibikorwa, ingamba bijyanye n’icyerekezo cya ACSA muri gahunda yayo ya (2020-2025), ndetse n’uburyo bwo guha abanyamuryango impamyabumenyi ku bihugu binyamuryango, aho mu busanzwe iyi nama iba rimwe mu myaka ibiri ikabera muri kimwe mu bihugu bigize umugabane,ku buryo busimburana,Kugeza ubu igihugu cya Mozambique nicyo cyari ku mwanya w’ubuyobozi, kikungirizwa n’u Rwanda.
Mu bihugu byitabiriye iyi nama y’akanama ya komite nyobozi ni Mozambique, Uganda, Senegal, Kenya, Ubwami bwa Eswatini na Ghana ari nacyo gihugu cyayakiriye.



