CG Hamunyela hamwe n;itsinda ayoboye bakiriwe na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora Evariste Murenzi. Aba bashyitsi basobanuriwe byinshi ku bunyamwuga bwa RCS, kuva ku masomo n’amahugurwa abakozi bashinzwe igorora bahabwa n’uburyo bakora akazi ka buri munsi.
Bagarutse kandi ku mibereho y’abagororwa n’inzira abagororwa banyuzwamo kugira ngo harweho intego nyayo yo kugororoka.
Komiseri Hamunyela yavuze ko n’ubwo baje mu Rwanda bagamije gusangira ubumenyi mu mwuga wo kugorora, icy’ingenzi cyane ari amasezerano y’ubufatanye mu nzego zombi. Yagaragaje ko bagifite icyuho mu bijyanjye n’amashuri atanga ubumenyi bw’abakozi bashinzwe igorora cyane ko nta shuri ritoza ba Ofisiye bafite. Ati “ndabasabye nidusoza gusinyana amasezerano mutwoherereze bamwe mu bakozi banyu baze badufashe gutangiza amahugurwa.”
Biteganyijwe ko aba bashyitsi baturutse muri Namibia, mu minsi itatu y’uruzinduko rwabo mu Rwanda bazasura ibikorwa bitandukanye bya RCS.

CG Hamunyela n’abamuherekeje basobanuriwe byinshi kuri RCS.