Ni igikorwa cyitabiriwe n’abakozi b’umwuga b’urwego bari mu byicyiro bitandukanye, harimo abavutse mbere ya Jenoside, abavutse mugihe yabaga n’abavutse nyuma yaho, ndetse na bamwe mubagize uruhare mu kuyihagarika bari abasirikare ba RPA, baharaniye ko Igihugu kibohorwa ingoyi y’umwanzi bakagarura amahoro abantu bakaba batekanye bishimira iterambere rishingiye kubumwe budaheza butagendera ku moko ayariyo yose.
Nagiriwubuntu Dieudone, umuyobozi wungirije w’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri Kigisozi, ruruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari batuye mumujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, yatanze ikiganiro kigaruka ku mateka ya Jenoside nuko yahagaritswe.
Yagize ati”Abakoloni babibyemo amacakubiri abanyarwanda birangira bibagejeje kuri Jenoside, ni ubuyobozi bwagiye bubigiramo uruhare kuburyo bugaragara kuko hari aho ngo bakoze igerageza bica abatutsi, njye sinumva ukuntu wakora igerageza wica umuntu, byarakozwe ubuyobozi burebera, uwo mucyo wo kudahana niwo watumwe ibintu bifata indi ntera bikavamo Jenoside yahitanye inzirakarengane z’abatutsi basaga miliyoni, gusa ntabapfira gushira kuko Inkotanyi zaje kuhagoboka zihagarika Jenoside abantu bongera kubona ubuzima, ituze riragaruka, nkaba nsaba urubyuruko mwese guhangana n’ibikorwa by’ipfobya kuko hari abagifite ingengabitekerezo bashaka gupfobya Jenoside, buriwese ibigire umukoro tuyihashye kugirango ubumwe bw’abanyarwanda bukomeze gusagamba. Ubundi tubeho mu gihugu kizira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo dukomeze kwibuka twiyubaka. ”
Komiseri Mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CG Evariste Murenzi,yasabye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka kurangwa n’indangagaciro za kimuntu, twirinda icyatuma igihugu cyacu cyongera kusubira mu bihe bibi nk’ibyakiranze muri Jenoside.
Yagize ati” Mugihe twibuka abari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside, buriwese yakabaye arangwa n’indangagaciro z’ubumuntu arangwa n’ubunyangamugayo, ubutwari n’ubupfura, kugeza ubu abo twibuka ni 18 kuko aribo babashije kumenyekana gusa wasanga hari n’abandi bataramenyekanye, kubibuka ni ngombwa kuko ni imbaraga igihugu cyabuze, bakaba barasize icyuho kinini mumiryango yabo no mukazi bakoraga, kubibuka rero ni mu rwego rwo kubaha agaciro no kubasubiza icyubahiro, ndagirango mbahe umukoro wo kuzajya gusura imiryango y’abari abakozi b’amagereza bishwe kugirango bumve ko tubahoza kumutima. Ndasabaabantu bose cyane abato guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Dukomeze kwibuka twiyubaka.
Abari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside bibukwaga babashije kumenyekana kugeza ubu ni 18, bibukwa burimwaka ariko haramutse hagize andi makuru amenyekana y’abandi bishwe bari abakozi b’amagereza nabo bakwongerwa ku rutonde rw’abibukwa.