Categories: Amakuru ya RCSSlider

CG Evariste Murenzi yaburiye abusura abagororerwa ku Igororero rya Rusizi

CG Murenzi yibukije abaturage kwirinda amanyanga bakora bakazanira rwihishwa abagororwa ibitemewe birimo ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibiyobyabwenge n’ibindi bitandukanye bishobora guhungabanya umutekano w’igororero n’abari hanze yaryo.

Aba baturage bagaragarijwe ingaruka zikomeye zishobora gukomoka kuri telefone itunzwe n’umugororwa, ko bashobora kuzikoresha mu bikorwa by’iterabwoba ku bo basize bakoreye ibyaha, ubujura n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano w’abantu n’uw’igihugu.

Yababwiye ko umuturage cyangwa umugororwa ufatanywe ibiyobyabwenge cyangwa ibindi byose bibujijwe mu igororero abihanirwa kuko binashobora kuvamo icyaha gihanwa n’amategeko.

CG Murenzi yasabye abagororwa kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga Igororero. Yasobanuriye abaturage bari bari aho ko ushaka kugira icyo azanira umugororwa agihahira muri kantine y’Igororero, kandi ko n’ufite amafaranga yashaka kumusigira yajya ayacisha mu buryo bwashyizweho bwo kuyohereza ku ikoranabuhanga(Mobile Money)bukoreshwa na buri gororero ryose riri mu gihugu.

Abaturage basobaniriwe ibitemewe mu Igororero byose bahabwa n’umwanya batanga ibitekerezo nyuma batangira gusura abantu babo.

Abagororwa ndetse n’abaturage baje kubasura, bemereye Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora ko bafashe icyemezo cyo kureka burundu ibyo bikorwa bitemewe, kuko bumvise ingaruka mbi ziterwa nabyo.

Abagororwa bashimishijwe n’uruzinduko rwa Komiseri Mukuru wa RCS banamwizeza guca burundu ibitemewe mu igororero.

Placide MUTABAZI

Recent Posts

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

4 weeks ago

This website uses cookies.