Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

CG Evariste Murenzi yakiriye mugenzi we Madame Georges Janet, waturutse muri Repubulika ya Seychelles

Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe za Gereza muri Repubulika ya Seychelles, Madame Georges Janet n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 24 Nzeri 2024 bagiriye uruzinduko rw’akazi ku cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), rugamije gushimangira ubufatanye bw’ibi bihugu muri izi nzego.

Share this Post

Aba bashyitsi baturutse mu Gihugu cya Seychelles, babanje gusobanurirwa uburyo Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), rwuzuza inshingano zarwo za buri munsi ziganisha ku ntego nyayo yo kugorora. Muri izo nshingano bagaragarijwe harimo kurinda umutekano w’abagorwa n’abantu bafunze, kubafasha kubona ubutabera mu gihe gikwiye hifashishisjijwe ikoranabuhanga ndetse no kubageza ku nkiko zitandukaye, kwigisha bagororwa imyuga n’ubumenyingiro hatibagiwe n’amasomo mboneragihugu abafasha kubana eza n’abandi no kudasubira mu byaha. Ibi byose bigakorwa n’abakozi b’umwuga babihuguriwe mu mashuri ya RCS n’andi yo mu nzego z’umutekano bakorana byahafi.

Si ibyo gusa kuko banasobanuriwe uko ubuzima bw’abagororwa n’abantu bafunze bwitabwaho mbere na mbere ko bahabwa ubwishingizi bwo kwivuza, bakagira abaganga bashinzwe kwita ku buzima bwabo umunsi ku munsi ndetse no kubageza ku mavuriro yo hirya no hino mu gihugu aho bibaye ngombwa.

Madame Georges Janet yavuze ko hari byinshi batarageraho bakeneyemo ubufatanye hagati y’izi nzego nzombi nko gufasha guhugura abakozi babo bashinzwe kugorora, ndetse n’ubufatanye mu kubona abakozi kuko bo bafite icyuho, aho bakunda gukenera abanyamahanga.

Mu mwaka ushize wa 2023 ku itariki ya 28 Kamena, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Seychelles bari basinyanye amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu nzego zirimo umutekano, ubuhinzi n’ubukerarugendo.

Madame Georges Janet yaganiriye n’Abayobozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS

Madame Georges Janet yishimiye uburyo yakiriwe n’Ubuyobozi bwa RCS

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form