Uru ruzinduko rugamije gusuzumira hamwe amasezerano yo gusangira amahugurwa y’abakozi hagati y’inzego zombi nk’uko byari byifujwe na Komiseri w’Amagereza muri Seyisheri ubwo aheruka mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda, umwaka watambutse muri Nzeri 2024. Bazaganira kandi kuburyo Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rwatangira gusangiza ubunararibonye mu kuvugurura gahunda z’amagororero n’imyubakire igezweho mu rwego kubungabunga umutekano w’amagororero mu gihugu cya Seyisheri.
Ku munsi wa mbere yasuye Seyisheri, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora CG Evariste Murenzi yakiriwe na Komiseri w’Amagereza muri Seyisheri, Madamu Janet Gorges ibiganiro byabo byarebaga cyane mu nyungu z’inzego zombi harimo n’ubufatanye mu bikorwa by’umutekano n’ibikoresho bya gereza n’amagororero, gahunda yo kwigisha no guhugura abari mubihano,gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abarangije ibihano, gutanga amahugurwa no kongerera ubushobozi abakozi b’ibi bigo byombi n’ibindi.
CG Evariste Murenzi kandi yasuye Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Hon. Erol Fonseka, bagirana ibiganiro byibanze ku kwagura imikoranire ikarushaho kuba myiza muri serivisi z’igorora nka kimwe mu bigo by’ingenzi mu kubahiriza amategeko.
Mu rwego rwo kumenya imicungire n’imikorere myiza y’amagereza, basuwe Gereza ebyiri zitandukanye harimo n’ifungiyemo abatarahamwa n’ibyaha n’indi irimo abamaze gukatirwa. Biteganijwe kandi ko urugendo nk’urwo ruzakorerwa muri gereza ya Montagne Posee no muri gereza ifungiyemo abakoze ibyaha bikomeye (High Security Facility /Bonn Espoir) hamwe n’ahandi, kugira ngo basangire ubunararibonye mu mikorere myiza y’amagororero n’amagereza.
Leta y’u Rwanda isanzwe ifitanye umubano mwiza n’iki gihugu kuko nko kuva ku ya 28 Kamena kugeza ku ya 1 Nyakanga 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasuye Seyisheli maze hasinywa amasezerano atandatu (6), ajyanye n’imikoranire no gusangira ubumenyi hagati y’ibihugu byombi. Kubw’imibanire myiza kandi kuwa 11 Kanama 2024, ubwo Umukuru w’Igihugu yarahiriraga ishingano zo kuyobora igihugu Perezida wa Seyisheli ari mubitabiriye uwo muhango.