Categories: Amakuru ya RCSSlider

Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda arikumwe na Komiseri mukuru w’Amagereza muri icyo Gihugu basuye Igororero rya Nyarugenge

mu ruzinduko bamazemo iminsi kuko uyu ari umunsi wa Kane barimo, bashimishije n’uburyo basanze mu Rwanda hubahirizwa uburenganzira bwa Muntu, ndetse bashima uburyo bwiza u Rwanda rwashize imbere bwo guha ubumenyi abakoze ibyaha batitaye kubyo bakoze, bakabaha impamba izabafasha kwiteza imbere basoje ibihano by’ibyaha bakoze basubiye mu buzima busanzwe, aho kuba umutwaro ku gihugu ahubwo bakiteza imbere ndetse bakanateza imbere imiryango yabo n’igihugu muri rusange, bahabwa impamba y’ubumenyi burimo imyuga itandukanye nko kudoda, gusudira, kubaza, kubaka, gutunganya imisatsi, gukora amazi, ubukanishi no kwigishwa ikoranabuhanga.

SSP Pelly Uwera Gakwaya, Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora yavuze ko uruzinduko rw’Abazimbabwe rugamije gusangira ubumenyi mu rwego rwo Kugorora.

Yagize ati” Mubyukuri uruzinduko rw’aba bashyitsi baturutse mu Gihugu cya Zimbabwe mu rwego rw’Amagereza, rugamije imikoranire, cyane mu gusangira ubumenyi ku bijyanye no kuvugurura uburyo bwo kugorora buri ruhande ubumenyi rufite rukabusangiza urundi, ni urwo rwego bari mu Rwanda ariko n’ubundi dusanzwe dufitanye imikoranire.”

Komiseri Mukuru w’Amagereza muri Zimbabwe CG Moses Cyril Ngawaite Chihobvu, yavuze ko mu byamushimishije harimo uko u Rwanda rwateye imbere mu kurengera ibidukikije, aho batagicanisha ikwi bakoresha Biogaz na burikete.

Yagize ati”Nashimishijwe nuko u Rwanda rwateye imbere mu kurengera ibidukikije mu magororero, batagikoresha inkwi, iwacu usanga ibiti bitemwa ku bwinshi amashyamba akangizwa, niyo mpamvu nasabye ko najya gusura ahakorerwa za burikete kugirango ndebe uko zikorwa, ni ibintu byanshimishije cyane kandi ndifuza ko mimikoranire dufitanye natwe tugiye kwita ku kurengera ibidukikije.”

Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda Prof. Charity Manyeruke, yavuzeko yashimishijwe nuko yasanze Abantu bafunzwe bahabwa uburenganzira bwabo aho baba bameze nkabari mu rugo ndetse n’isuku yahasanze.

Yagize ati”Nashimishijwe no kubona Abantu bafunzwe bahabwa uburenganzira bwabo nkaho, nkaho usanga bameze nkaho bari mu rugo, bakina banezerewe, bahabwa ubumenyi butandukanye, ndetse n’uburyo nasanze isuku ari ingenzi kandi ari ahantu hari abantu benshi biba bigoye, ni ibintu by’agaciro ariko ibi bituruka ku miyoborere myiza cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kandi na Perezida wacu Mnangagwa izishimira imikoranire kuko hari byinshi bizahinduka imikoranire nitangira, dusanzwe dukorana mu bintu byinshi ariko noneho tugiye kurushaho gukorana birenze doreko u Rwanda na Zimbabwe bisa naho bisangiye umuco kuko hari byinshi bahuje.”

Uruzinduko rwa Komiseri Mukuru wa Zimbabwe mu Rwanda, n’itsinda rimuherekeje, rugamije guhanahana ubumenyi hagati y’inzego zombi, abafite ibyo barusha abandi bakabibasangiza mu rwego rwo kurushaho guteza imbere urwego rwo Kugorora.

Bishimiye imbyino babakirije maze nabo babiyungaho bakinya akadiho karahava.
Basuye ibice bitandukanye harimo n’ahigirwa Imyuga itandukanye ifasha Abafunzwe kunguka ubumenyi.
Bari bakurikiye Umuyobozi w’igororero rya Nyarugenge abasobonanurira imiterere yayo.
Aha ni ahigirwa ubukanishi bw’ibinyabiziga, aho hari ibikoresho byigirwaho bijyanye n’igihe.

Basuye ibyumba biburanirwamo hakoreshejwe ikoranabuhanga berekwa uko u Rwanda rukataje mu ikoranabuhanga.
beretse ibikoresho byigirwaho ku biga ubukanishi bw’ibinyabiziga.
Basuye ibyumba byigishirizwamo ikoranabuhanga ku bantu bafunzwe.
Aha ni ahagishirizwa gutunganya imisatsi n’inyogosho zigezweho.
Bafashe ifoto y’urwibutso nyuma yo gusura ibice bitandukanye by’Igororero rya Nyarugenge.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

2 days ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

5 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.