Categories: Amakuru ya RCSSlider

Aba ofisiye 15 ba RCS barangije amahugurwa ku buzima bwo mu mutwe n’imibanire

Amahugurwa yitabiriwe n’aba ofisiye 15 baturutse ku magororero atandukanye mu gihugu, barimo abashinzwe ubuzima, abashinzwe imibereho myiza y’abagororwa n’abandi bayobozi mu nshigano zitandukanye ku magororero.

Amahugurwa yakozwe iminsi itanu.

Chief Inspector Vincent Nsengimana ni umuganga ku Igororero ry’abana rya Nyagatere. Avuga ko aya mahugurwa bayakuyemo ubumenyi bubafasha gukemura ibibazo byo mu mutwe bigaragara mu bagororwa ndetse nabo ubwabo ntibibagirwe kwiyitaho kugira ngo bagire ubushobozi bwo kwita ku bagororwa.  Ati “mu byo twabonye harimo kwita ku bagororwa ariko tugendeye ku miterere yabo, ku byatumye bakora ibyaha, bityo ukamenya uko wakira umuntu umeze gutyo n’uburyo bukwiye bwo kumufasha.”

Assistant Inspector Alice Kirabo ushinzwe imibereho myiza y’abagororwa ku Igororero rya Rubavu na Assistant Inspector Jorge Bazimya, bemeza ko amahugurwa nkaya yari akenewe kuko basobanukiwe uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo mu buryo burambye hitawe ku mizi yabyo. Assistant Inspector Alice ati “abantu dushinzwe bafite imyitwarire itandukanye, ni yo mpamvu nabonye ko ngomba kumwumva uko aje kose nkamutega amatwi nkamenya n’igituma yitwara gutyo kuko haba hari ikibazo kibiri inyuma, ibi rero birangaragariza ko ngiye gutanga serivisi nzinza kurenza uko bisanzwe.”

Dr. Marie Chantal Ingabire, Umuyobozi wa CBS Rwanda, hamwe n’umuyobozi w’Igororero rya Nyarugenge, bashimiye abatanze amahugurwa n’abayitabiriye ku bushake bagaragaje mu kwihugura no gushishikarira kumenya ibyatuma akazi bashinzwe karushaho gutanga umusaruro.

Dr. Ingabire umuyobozi wa CBSRwanda avuga ko bahisemo gukorana na RCS kubera inshingano zikomeye ifite.

Dr. Ingabire yagize ati: “icyambere nuko amahugurwa abongerera ubumenyi ku bijyanye n’ubuzima bw’imitekerereze,nk’abakozi bashinzwe igorora bizarushaho kubafasha kunoza serivisi kuko bakira abantu benshi ariko kandi bakakira abantu b’umwihariko cyane ko bakira abantu baba baragonganye n’amategeko, ni byiza rero ko muri urwo rugendo rwo gufasha umugororwa kugororoka anafashwa kugira ngo ubuzima bw’imitekerereze bugende neza.”

Yongeyeho ati: “turateganya ko iki gikorwa cyakwaguka kigagera ku yandi magororero, hanyima ikindi ni uko ubumenyi butaba gusa mu gihe abakozi b’igororero batangiye akazi ahubwo ari n’igikorwa gishoboka ko batangira gutegurwa bakiri ku ishuri.”

Amahugurwa yitabiriwe n’abayobozi n’abandi bofisiye bafite inshingano zitandukanye.

Felix NDAYAMBAJE

Recent Posts

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

4 weeks ago

This website uses cookies.