Categories: Amakuru ya RCSSlider

Abo mu Igororero rya Rubavu barishimira ubumenyi bakura mu ruganda rw’ibikomoka ku mpu

Abagororwa twasanze muri uru ruganda kuri uyu wa 20 Mutarama 2026, bemeza ko ubumenyi bahakura bubongerera icyizere cyo kuzagira ubuzima bwiza nyuma yo kurangiza ibihano barimo, bikazanabarinda kongera kwijandika mu byaha.

Abakora muri uru ruganda babanza guhabwa amahugurwa y’amezi atandatu, bikigishwa gutunganya impu no kuzikoramo ibikoresho bitandukanye. Nyuma yo gusoza ayo mahugurwa, bahabwa impamyabushobozi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyingiro (WDA), bakabona gukomereza mu ruganda gukora ibyo bize.

Ntirenganya Eric, ni umugororwa ukora muri uru ruganda rukora ibikoresho bikomoka ku mpu. Avuga ko yakatiwe imyaka 5 azira icyaha cy’ubujura ubu asigaje imyaka 2 ngo igihano kirangire. Yemeza ko ubumenyi amaze kugira butatuma asubira mu bujura kuko yumva azibeshaho neza akazanasangiza ubumenyi abo azasanga.

Ati: “nkiri hanze akazi kanjye kari ubujura, gusinda no kujya mu ndaya, ariko ubungubu urwego ngezeho ndi kumva nagera hanze ngahinduka mu Muryango Nyarwanda ngatanga ishusho nziza ndetse nabo nakoreye icyaha bakabona ko nahindutse ko aho mvuye hatandukanye naho nariondi ntaragera aha.”

Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora Chief Superintendent Emanuel Hillary Sengabo avuga ko imyuga nk’iyi irinda abagororwa kwiheba no kwigunga, ikabaha n’ubumenyi buzatuma biteza imbere bakanateza imbere imiryango yabo igihe barangije ibihano bityo bikabarinda kongera gukora ibyaha.

Avuga kandi ko amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro aba ku magororero yose ya RCS, harimo ayigisha ubwubatsi, ubusuderi, ubukanishi, ubudozi, ububaji, gukora amashanyarazi, gutunganya imisatsi, gukoresha mudasobwa, ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi. Ati “buri gororero turishyiraho TVET ijyanye  n’abantu bahari ndetse n’ibikorwa bihabereye.”

Ibikoresho byakorewe muri uru ruganda bishakirwa isoko bikagurishwa, amafaranga avuyemo akagabanywa mu buryo abagororwa bahabwa 10% by’ayabonetse, mu gihe asigaye agurwa ibikoresho bishya byo gukomeza amahugurwa no guteza imbere uru ruganda.

Abagororwa babanza kwiga mu gihe cy’amezi 6 bakabona gukora mu ruganda.
Felix NDAYAMBAJE

Recent Posts

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

4 weeks ago

This website uses cookies.