Nyuma yo guhabwa ikaze ku Igororero rya Nyarugenge, abashyitsi basobanuriwe ibikorwa bya buri munsi by’iri Gororero birimo kumenya umutekano w’abagororwa aho baherereye hose haba mu nkiko, ku mirimo inyuranye, ku mavuriro n’ahandi; kubigisha amasomo atandukanye arimo ay’ubumenyingiro, ay’isanamitima n’uburere mboneragihugu; kubatoza ibikorwa by’iterambere bibyara inyungu ku bagororwa n’Igororero muri rusange; ibikorwa by’imyidagaduro ndetse no kwita ku buzima bw’abagororwa harimo no kuvuzwa ku mavuriro atandukanye mu Gihugu.
Mu rwego rwo kumenya uko bikorwa, abashyitsi batemberejwe mu maserivisi anyuranye y’Igororero ari ko bakomeza gusobanurirwa ibihabera; basura n’ amashuri y’igisha abagororwa imyuga itandukanye irimo, ubudozi, ubwubatsi, ububaji, ikoranabuhanga n’ubukanishi bw’ibinyabiziga.
Banasobanuriwe kandi kuri gahunda y’irerero ryashyiriweho abana bato bari mu nsi y’imyaka itatu(3) bamenyeshwa ko amategeko n’amabwiriza bigenga Igorora byemera ko abana bari munsi y’iyo myaka bakomeza kubana n’ababyeyi babo mu Igororero ariko bakitabwaho nk’uko abana bose mu Gihugu bitabwaho, ariyo mpamvu bashyiriweho irerero ry’abana bato (ECD).
Aba bashyitsi, nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye bigamije kugorora abakoze ibyaha, mu bumenyi butandukanye bahabwa bubafasha kubaho neza ny’uma y’ibihano, bishimiye izi gahunda ndetse bemeza ko bungutse byinshi bakeneye mu Gihugu cyabo.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/e-court-1024x679.jpg)
Abashyitsi basuye icyumba kiburanirwamo hakoreshejwe ikoranabuhanga
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/tvet-photo-1024x679.jpg)
Abashyitsi batemberejwe mu ishuri abagororwa bigiramo umwuga w’ubudozi
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/tvet-mechanic-1024x679.jpg)
Banasuye ishuri ry’ubukanishi bw’ibinyabiziga abagororwa bigiramo.