Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abapadiri babiri bo muri komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Diyosezi ya Cyangugu basuye Igororero rya Nyamagabe

Itsinda ry’Abakirisitu ryari riyobowe na Padiri Irakoze Hyacinthe na Padiri Simbananiye Erneste , Kuri uyu wa 16 Ukuboza 2024 basuye Igororero ry’abagore rya Nyamagabe muri gahunda y’ ubukangurambaga ku butabera n’amahoro.

Share this Post

Aba bakirisitu biganjemo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse n’abayigizemo uruhare, bari muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda baje baturutse mu turere twa Rusizi , Karongi na Nyamasheke twose tubarizwa muri diyosezi  ya Cyangugu.

Abagize uruhare muri Jenoside bavuze ko basabye imbabazi abo bahemukiye muri jenoside, ubu bakaba babanye neza ndetse banafatanya mubikorwa bitandukanye byinshi by’iterambere ry’igihugu. Abarokotse Jenoside nabo bavuze biteguye kubabarira buri wese uzemera uruhare rwe muri Jenoside akanabisabira imbabazi kuko nabo biteguye kuzitanga.

Padiri waje ahagarariye iri tsinda yavuze ko bishimira intambwe yagezweho muri iyi gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda , ashishikariza abagororwa bataratera iyo ntabwe kubikora murwego rwo kubaka umuryango Nyarwanda uzira amacakubiri cyane nk’abakritu ko bagomba gufasha bagenzi babo kumva neza iyo gahunda.

Padiri yashimiye ubuyobozi bw’igihugu kuri gahunda zishyirwaho zigamije kubanisha neza abanyarwanda, ashimira ubuyobozi bwa RCS buzishyira mu ngiro ndetse anashimira kandi Igororero rya Nyamagabe ryafashije  abagororwa kumva neza gahunda z’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Iri tsinda ry,abakirisitu ryasoje uruzinduko ritanga inkunga zitandukanye zirimo ibikoresho by’isuku ndetse imyambaro ku bagororwa b’Igororero rya Nyamagabe, ibi bikoresho bakabyifashisha mu buzima bwabo bwa burimunsi.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form