Igororero ry’abana rya Nyagatare ni Igororero ryihariye rigororerwamo abana baba barakoze ibyaha ariko bataruzuza imyaka y’ubukure iteganywa n’amategeko; baza kuhasoreza ibihano bakatiwe n’inkiko kuko imyaka yabo iba itabemerera kugororerwa hamwe n’abandi baba mu magororero y’abakuze. Bitewe n’uko baba bagikeneye kwitabwaho, umwana uhageze ahabwa gahunda y’umwihariko akaniga amashuri hakurikijwe icyiciro yari agezemo yiga.
Leta y’u Rwanda yashyizeho iyi gahunda mu rwego rwo kugira ngo umwana waguye mu cyaha akomeze yitabweho, azasoze ibihano yaragororotse kandi atarasigaye inyuma mu myigire. Abagiye batsinda ibizamini bisoza icyicyiro rusange bagiye bagira n’amahirwe yo guhabwa imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bagakomereza amashuri yabo mu bigo byo hanze baba bahawe,bityo ibihano bari barakatiwe bigakurwaho bakomezanya n’abandi bana biga mu mashuri nk’uko bisanzwe.
Mu byo Leta y’u Rwanda yateganyije kandi mu Igororero rya Nyagatare harimo no kwigisha imyuga n’ubumenyingiro bitewe n’amahitamo y’umwana; uwo mwuga akazawukoresha asubiye mu buzima busanzwe yiteza imbere we ubwe, umuryango we n’Igihugu muri rusange.
Mu myigishirize isanzwe mu Igororero hakaba hariyongereyeho ikindi cyiciro cy’amashuri yisumbuye ishami rya Mathemetics, Ecomics and Computer Sciences(MEC) aho abarimo ubu bazakora ikizamini umwaka utaha kuko bagiye kwimukira mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye.
Bimaze kumenyerwa rero ko buri mwaka abana baba barakurikiranye amasomo mu byicyiro byavuzwe haruguru, bakora ibizamini bya Leta nk’abandi bana bize mu bindi bigo kuko bose baba bahuje ingengabihe mu masomo bahabwa; bikaba byaragaragaye ko kuva batangira gukora ibyo bizamini bya Leta nta n’umwe uratsindwa.