Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abana babana n’ababyeyi mu Igororero rya Ngoma bahawe impano na NCDA

Kuri uyu wa Gatatatu tariki ya 19 Werurwe 2025, abana babana n'ababyeyi babo mu Igororero ry'abagore rya Ngoma basuwe n' Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) Madame Ingabire Assoumpta maze abaha impano zitandukanye.

Share this Post

Aba bana bari basuwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi wahariwe imbonezamikurire y’abana bato(ECD Day).

Madame Ingabire Assoumpta yasabanye n’aba bana barikumwe n’ababyeyi mu Igororero maze arabaganiriza, abaha amata baranywa barishima cyane.

Impano uyu muyobozi yageneye aba bana zigizwe n’ibikinisho bitandukanye bifasha abana kwishima no gukangura ubwonko bwabo maze bagakura bashyitse mu gihagararo no mu bwenge.

National Child Development Agency (NCDA), ni Ikigo cy’Igihugu cyashyizweho ku ntego nyinshi ziromo kurandura imirire mibi no kugabanya ikigero cy’igwingira mu bana bato, kurengera umwana no gukuraho uburyo bwose bw’ihohoterwa rikorerwa abana, no guharanira ko abana bafite ubumuga babona uburenganzira bwabo bwose ndetse n’ubwisanzure bw’ibanze ku buryo bungana n’abandi bana.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form