Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abana babana n’ababyeyi babo mu magororero atandukanye basangijwe Noheri

Mu magororero arimo abana babana n’ababyeyi babo, nkuko bigenda mu bihe by’iminsi mikuru ya noheri n’ubunani abana bagenerwa bimwe mu bintu bituma banezerwa birimo nko gusangirira hamwe bagahabwa ibiryo bakunda n’abana babana n’ababyeyi babo mu magororero nabo barabikorerwa.

Share this Post

Amagorero arimo abana babana n’ababyeyi babo ni ane ariyo, Ngoma, Nyamagabe, Nyarugenge na Musanze, aho abo bana bitabwaho nkuko abandi bana batari mu Igororero bitabwaho kuko uburenganzira bw’umwana aho ari hose buba bugomba kubahirizwa hatitawe ku mpamvu izo arizo zose, akaba ariyo mpamvu abana bari mu magororero bakurikiranwa kugirango batazasigara inyuma muri gahunda runaka ziba zibareba.

Hari abafatanyabikorwa bagira uruhare muri ibyo bikorwa byo gutuma abo bana bishima, aho babazanira ibikoresho bitandukanye birimo ibikinisho, imyenda, inkweto, amasabune ndetse bakabazanira amata, amaji, amandazi, ibisuguti n’amabombo ibintu abana bakunda bakerekwa urukundo kugirango barusheho kumva ko ari abana nk’abandi bana bose bari mumiryango batari mu buzima bw’Igororero.

Undi mwihariko wabaye ku Igororero rya Nyarugenge umuryango w’uvugabutumwa Good News, wahaye Noheri abasaza n’abanyantege nke barimo abagore batwite n’abana bose hamwe bagera kuri 700, babagenera impano zitandukanye zirimo, isukari amasabune, cologate, amavuta yo kwisiga, imyenda abana bagenerwa ibisuguti, amabombo na ji.

Igikorwa cyo guha abana noheri kandi kiba kireba n’abana baba mu Igororero rya Nyagatare baba barakoze ibyaha ariko kubera ko baba bataruzuza imyaka y’ubukure bagashyirwa ahantu bazakurikiranwa bagororwa kuko banakomeza amashuri.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form