Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abana babana n’ababyeyi babo mu Igororero rya Nyarugenge beretswe urukundo mu cyumweru cyahariwe umunsi w’umwana w’umunyafurika

Nk’uko bimenyerewe ko buri taliki ya 16 Kamena buri mwaka hizihizwa umunsi w’umwana w’umunyafurika, muri uyu mwaka guhera kuri iyo taliki byahariwe icyumweru cyose, ari nayo mpamvu Mu Igororero rya Nyarugenge, aribwo hizihijwe uyu munsi.

Share this Post

Ni ibirori byitabiriwe na Komisiri Mukuru wungirije w’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora RCS, DCG Rose Muhisoni, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye aribo Rwanda Bridges to Justice na SIMPO Technologies, mu rwego rwo kwereka abana urukundo no guha agaciro uburenganzira bwabo. Uyumunsi wabayeho  biturutse ku burengazira bwa bamwe mu bana baharaniraga uburenganzira bwabo bwahutajwe bakavutswa ubuzima muri Afurika y’epfo mu 1976.

Umwana uri mu igororero ahabwa uburenganzira nk’abandi bana bose akabona ibimugenewe ndetse akanigishwa amasomo atandukanye bijyanye n’imyaka ye. Abana babana n’ababyeyi babo mu Igororero bataruzuza Imyaka itatu (3) y’ubukure bigira mu marererero yashyizwe ku magororero agororerwamo abagore; abakuze nabo bari mu igororero ry’abana riri I Nyagatare biga mu mashuri asanzwe bakanakora ibizamini bya Leta.

Umwana aboneka mu Igororero ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba umubyeyi we yakoze icyaha agahabwa igihano kimujyana mu Igororero atwite cyangwa yonsa umwana utaruzuza Imyaka itatu (3) kuko amategeko n’amabwiriza abyemwemera; hari kandi Igororero ry’abana aho abana bari hagati y’imyaka cumi n’ine na cumi n’umunani (14-18) bakoze icyaha gihanwa n’amategeko bagororerwa bigishwa banafashwa kureka no kuzinukwa ibyaha kugirango bazigirire akamaro mu buzima bwabo

Umunsi mukuru w’umwana w’umunyafurika uyumwaka wahariwe icyumweru cyose guhera taliki 16 Kamena 2024, wizihirijwe mu magororero yose arimo abana baba abato babana n’ababyeyi babo n’abagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare.

Abana baba bishimye nk’abandi bana bose bari mu buzima busanzwe kuko bitabwaho.
Mu bitabiriye uyu munsi harimo abafatanyabikorwa ba RCS aribo Rwanda Bridges to Justice na SIMPO Technologies.
Abakozi b’Igororero rya Nyarugenge nabo bitabiriye ibi birori.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form