Muramutsa Etienne umwe mu batanze iki kiganiro yabanje gusobanurira abitabiriye amateka y’ibyarangaga intwari mberere y’ubukoroni na nyuma y’ubukoroni aho mbere y’ubukoroni habagaho gushimira ababaye intwari ariko muri ibyo bihe hakaba haribandwaga ku bakoze ibintu bidasanzwe ku rugamaba, aho habagaho imidari ari yo umudende,impotore no gucana uruti. Umudende wahabwaga uwishe ababisha 7, impotore igahabwa uwishe ababisha 14 naho gucana uruti byakorerwaga uwivuganye ababisha 21 ku rugamba.
Yakomeje asobanurira abitabiriye ikiganiro ubutwari bwaranze Abanyarwanda nyuma y’ubukoroni. Aha yasobuye cyane ku byiciro bitatu by’intwari dufite kugeza uyu munsi ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi, asobanura ibiranga buri cyiciro ndetse n’ intwari ziri muri buri cyiciro.
Twagirayezu Yves waje ari umushyitsi mukuru yasobanuye ko ubutwari kuri ubu butagaragarira mu ntambara gusa, ahubwo ko bugaragarira mu byiciro bitatu bibumbatiye indangagaciro remezo ari byo: ubumwe, umurimo no gukunda igihugu. Yibukije abitabiriye ikiganiro ko gusubiramo ibigwi n’indangaciro byaranze intwari bifasha urubyiruko by’umwihariko kuzifatiraho urugero bityo bakazagenza nka bo cyangwa bagakora ibyiza kurushaho.
CP John Bosco Kabanda wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa RCS muri iki kiganiro yibukije abakozi ko ubutwari buharanirwa kandi busigasirwa asobanura ko ari yo mpamvu abantu bose bataba intwari bityo ko hari n’abashobora gushyirwa mu cyiciro cy’ubugwari mu gihe nta ndangagaciro ziranga Abanyarwanda bagira.

Abakomiseri, abofisiye bakuru n’abofisiye bato bari bitabiriye ikiganiro cyasobanuraga indangagaciro z’ubutwari.

Iki kiganiro cyitabiriwe n’abakozi bose bakorera ku cyicaro gikuru cya RCS.