Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abakozi b’Urwego rw’Amagereza muri Seychelles basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Kigali

Mu ruzinduko rw’akazi bamazemo iminsi, abashyitsi bo mu Rwego rw'Amagereza muri Seychelles kuri uyu wa 04 Mata 2025 basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Kigali ku Gisozi.

Share this Post

Aba bashyitsi basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda mbere na nyuma y’ubukoroni aho beretswe uburyo mbere y’ubukoroni Abanyarwanda bari bunze ubumwe nta vangura. Nyuma aho abakoroni binjiriye mu gihugu bagasenya ubwo bumwe bwabo batangira kubacamo ibice bishingiye ku moko, bigisha ubwoko bumwe kwanga ubundi babereka ko batari bamwe.

Basobanuriwe byinshi byanaranze ibihe bya gikoroni aho byagize ingaruka no mumitegekere ya za Repubulika ya mbere ya Perezida Kayibanda Gergoire n’iya kabiri ya Perezida Habyarimana Juvenal, aho zombi zashyize mubikorwa umugambi wateguwe n’abakoroni w’ivangura no gutegura Jenoside.

Izi Repubulika zombi zimakaje iryo rondakoko zigakandamiza bikomeye ubwoko bw’abatutsi birangira zinashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho abasaga Miliyoni y’abatutsi bishwe mu gihe kitarenze iminsi ijana yonyine ikaza guhagarikwa n’abasirikare ba RPA.

Aba bashyitsi bashenguwe bikomeye n’ibyabaye mu Rwanda, bunamira abashyinguye muri uru rwibutso ndetse banashyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Uru ruzinduko ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, ruje habura iminsi itatu gusa ngo isi yose yifatanye n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abashyitsi basobanuriwe amateka mabi yaranze u Rwanda yanarugejeje kuri Jenoside yokorewe Abatutsi 1994.

Abashyitsi bunamiye banashyira indabo ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form