Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abakozi b’inkiko baganirije abagororwa bo mu Igororero rya Nyarugenge, kuri ruswa basabwa kwirinda kugura serivisi

Abgororwa n’Abantu bafunzwe bo mu Igororero rya Nyarugenge, uyumunsi taliki 11 Gashyantare 2025, bahuye n’itsinda ry'abakozi bo mu nkiko, babaganiriza ku kuri ruswa n’ububi bwayo, babasaba kwirinda ababasaba kugira icyo batanga ngo babane serivisi.

Share this Post

Ikiganiro abakozi bakora ku nzego z’ubutabera bagiranye n’abargororwa n’abafungwa bo mu Igororero rya Nyarugenge, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti” amagana ruswa mu nkiko wirinda abakomisiyoneri  bavuga ko bazabagererayo ; ubutabera ntibugurwa” mu rwego rwo kumenyesha abantu bari mu Igororero, ko serivisi bakenera mu nkiko nta kiguzi zisaba, ko bagomba kwirinda ubabwira ko hari ubundi buryo bikorwamo.

Muri abo bayobozi baturutse mu nzego z’ubututabera, harimo Kanzayire Bernadette Visi Perezida w’ukuriko rukuru, Ingabire Solange umwanditsi  mu rukiko rw’ubujurire na Kalisa Jean Pasteur umwanditsi mu rukiko rw’Ikirenga, aho basabye abari mu Igororero kwirinda abantu babasaba ko babaha amafaranga bakabagererayo, ko iyo ari ruswa kandi nta serivisi zisaba ikiguzi kugira ngo abazikeneye bazihabwe kuko buriwese aba ayemerewe kuko ari uburenganzira bwe.

Kanzayire Bernadette Visi Perezida w’ukuriko rukuru, yabwiye abitabiriye ibiganiro gahunda zitandukanye urwego rw’ubutabera rwashyizeho mu rwego rwo kurwanya Ruswa n’akarengane mu nkiko no mubaturarwanda harimo( icyumweru cyo kurwanya Ruswa, komite inshinzwe ku rwanya Ruswa mu nkiko, ubugenzuzi, gushyiraho imirongo ya Telefoni itishyurwa n’ibindi), asaba abitabiriye ikiganiro kwirinda gutanga no kwakira Ruswa, aho yasoreje ku bibazo bitandukanye yabajijwe n’abari bitabiriye abiha umurongo y’uburyo bizakemuka.

Ni igikorwa cyakozwe no mu Igororero rya Musanze, aho abakozi bo mu nzego z’ubutabera mu nkiko nabo basuye abagororwa bahagororerwa bakabaganiriza ku bubi bwa ruswa n’uburyo yakwirindwa, bababwira ko serivisi bakenera ari uburenganzira bwabo.

Abitabiriye ibiganiro bagize umwanya wo kubaza ibibazo ndetse binahabwa n’umurongo bizakemurwamo.
Itsinda ry’abaturutse mu nkiko baganirije Abagororwa ndetse n’abakozi bo ku Igororero rya Nyarugenge.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form