Ibihugu byitabiriye aya mahugurwa birimo Namibiya, Zimbabwe, u Rwanda na zambiya yatanze aya mahugurwa, akaba yari amaze igihe kingana n’amezi atatu ahabwa abakozi baba muri serivisi zo Kugorora n’amagereza, ajyanye n’imiyoborere, akaba kandi yaritabiriwe na komiseri mukuru wungirije w’amagereza no kugorora muri Zimbabwe Social Ndanga na mugenzi we komiseri mukuru w’amagereza wungirije muri Namibiya Anna Rose Katjevina. CIP Wilson Kabagambe waturutse mu gihugu cy’u Rwanda, witabiriye ayo mu rwego rushinzwe kugorora niwe wavuze mu izina ry’abitabiriye amahugurwa ashimira abayitabiriye umuhate bagize ndetse n’ababahuguye. Yagize ati “ Mu izina rya bagenzi banjye twakoranye amahugurwa turishimira ubufatanye bwiza buri hagati ya ZCS n’ibindi bigo byo mu karere, harimo n’ibyo mu mu bihugu byo mu karere k’uburasirazuba EAC, aho u Rwanda ruherereye. Ndabasezeranya ko nk’abasoje aya mahugurwa ubumenyi twakuye hano n’ibindi byose twakuye muri iri shuri, tuzabikoresha neza duharanira kuba abakozi beza babanyamwuga kugira ngo tubashe kuzamura imikorere myiza muri serivisi z’amagereza no Kugorora dushinzwe.”
Muri uyu muhango Komiseri Mukuru w’amagereza no kugorora muri Zambiya CG Fredrick Chilukutu yavuze ko yifuza ko ishuri ritangirwamo amahugurwa ryakura rikajya ryakira amahugurwa y’akarere.
Yagize ati “Ndifuza ko iri shuri rya Nyango Correctional Staff Training School, ritangirwamo amahugurwa y’Abakozi ku bunyamwuga mu kugorora, ryazamurwa rikaba ihuriro ry’amahugurwa yo mu karere agenewe abashinzwe amagereza no Kugorora muri SADC ndetse no muri Afurika yose kugira ngo tubashe kubakira ubushobozi n’ubunyamwuga bukenewe mubakozi kandi turizera ko bizakunda.“
Yasoje asaba ubufatanye no guhuza imbaraga kugira ngo umwuga wo kugorora urusheho gutera imbere no gukabya inzozi kubyo biyemeje mu kuzamura ubunyamwuga.
Ni Amahugurwa yatangiye muri Werurwe 2024, akaba yari amaze amezi atatu, yitabirwa n’abagera kuri 167, muri abo bayitabiriye 154ni abo mu gihugu cya Zambiya, 05 bo muri Zimbabwe, 05 bo muri Namibiya na 03baturutse mu Rwanda.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/06/nyango2-1024x683.jpeg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/06/nyango-1-1024x846.jpeg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/06/nyango.4.jpeg)