Kuri uyu wa mbere taliki 11 Ugushyingo 2024, nibwo Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora(RCS), rwasohoye itangazo rivuga ko abari abakozi barwo bagera kuri 411, birukanywe mukazi biturutse ku makosa atandukanye yagiye abagaragaraho arimo imyitwarire mibi irimo ruswa n’ibindi. Ibyo bikaba bihabanye n’amahame y’umwuga bakoraga, akaba ariyo mpamvu birukanywe mu kazi.
Muri abo birukanywe harimo umukomiseri umwe (01), ba ofisiye bakuru 26, ba ofisiye bato 20, na ba su Ofisiye n’aba wada 364, bakoraga ku magororero atandukanye mu gihugu ndetse n’abandi bakoreraga ku cyicyaro gikuru cy’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS.
Kwirukana bamwe mu bakozi bagaragayeho imyitwarire itajyanye n’ubunyamwuga, si ubwa mbere bikozwe kuko ibi bikorwa mu rwego rwo kwimakaza imikorere myiza n’ubunyamwuga mu kazi ka burimunsi.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/11/twitter-kwiruna-abakozi.jpg)