Ni gahunda yateguwe ku busabe bwa Nyiricyubahiro Musenyeri Sinayobye Eduard; Umwepisikopi w’iyi Dioseze ya Cyangungu. Intego y’iyi gahunda yabo ni ugukomeza kubaka no gushimangira ihame ry’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda. Uruzinduko rwabo rwishimiwe cyane n’abagororwa bo muri iri Gororero, dore ko banatanze inyigisho zishishikariza abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatatutsi mu 1994, gusaba imbabazi imiryango yabo bahemukiye.
Aba bakirisitu 49 baturutse mu ma Paruwasi atandukanye, bari bayobowe na Padiri Irakoze Hyacinthe ushinzwe ibikorwa bya karitasi na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri iyi Diyoseze ya Cyangugu. Mu bikorwa byabazanye harimo n’igikorwa cy’urukundo cyo gufasha abagororwa batishoboye, aho babazaniye ibikoresho by’isuku ndetse n’imyambaro.
Kiriziya Gatorika ni umwe mu bafatanyabikorwa bagira uruhare rukomeye mu kwimakaza ubumwe n’amahoro, cyane mu Magororero atandukanye aho batanga inyigisho zifasha abakoze ibyaha kugororoka.
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…
Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…
RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…
Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…
This website uses cookies.