Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abakirisitu Gatorika ba Diyoseze ya Cyangungu basuye Igororero rya Rusizi

Abakirisitu Gatorika 49 baturutse muri Paruwasi za: Mashyuza, Nyakabuye, Mushaka, Rasano na Mwezi zigize Diyoseze ya Cyangungu, basuye Igororero rya Rusizi kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024, muri gahunda y’ubutabera n’amahoro ya Diyoseze yabo.

Share this Post

Ni gahunda yateguwe ku busabe bwa Nyiricyubahiro Musenyeri Sinayobye Eduard; Umwepisikopi w’iyi Dioseze ya Cyangungu. Intego y’iyi gahunda yabo ni ugukomeza kubaka no gushimangira ihame ry’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda. Uruzinduko rwabo rwishimiwe cyane n’abagororwa bo muri iri Gororero, dore ko banatanze inyigisho zishishikariza abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatatutsi mu 1994, gusaba imbabazi imiryango yabo bahemukiye.

Aba bakirisitu 49 baturutse mu ma Paruwasi atandukanye, bari bayobowe na Padiri Irakoze Hyacinthe ushinzwe ibikorwa bya karitasi na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri iyi Diyoseze ya Cyangugu. Mu bikorwa byabazanye harimo n’igikorwa cy’urukundo cyo gufasha abagororwa batishoboye, aho babazaniye ibikoresho by’isuku ndetse n’imyambaro.

Kiriziya Gatorika ni umwe mu bafatanyabikorwa bagira uruhare rukomeye mu kwimakaza ubumwe n’amahoro, cyane mu Magororero atandukanye aho batanga inyigisho zifasha abakoze ibyaha kugororoka.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form