Aba bashyitsi baturutse muri iri Torero rya Angilikani mu Rwanda (EAR), barimo: Rev. Sano Stephen, Rev. Alex Benimana na Rev. Frank Samugabo. Bakaba baje baherekejwe na Bwana Ndengeyinka William wari uhagarariye Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST).
Mu nkunga batanze harimo ibiryamirwa n’ibikoresho by’isuku bitandukanye biromo: matela 50, ibiringiti 100, reusable pads 84, jelly 50, indobo 50, amabase 50, isabune amakarito 10, impapuro z’isuku amapaki 10, ndetse n’uburoso n’imiti by’amenyo bigera kuri 50.
Bamwe mu bafashe ijambo batanze inyigisho ziganjemo amagambo y’ihumure n’icyizere cyo kubaho no kumenya ko batagomba kwiyumva nk’ibicibwa, ko ahubwo bagomba gukurikira inyigisho bahabwa ku Igororero bakazataha baragororotse kuko igihugu kikibakeneye. Aba bakirisito kandi bavuze ko barimo gutegura gahunda irambye yo gutera inkunga iri Gororero ry’abana rya Nyagatare.