Categories: Amakuru ya RCSSlider

Abagororwa biga umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi bizeye kuzabyaza umusaruro ibyo bize

Aba banyeshuri bahamya ko mu gihe bazaba basoje ibihano bahawe bafite umugambi wo kuzana impinduka mu buhinzi n’ubworozi biteye imbere ndetse bagahindura imyumvire ya bamwe mu baturage bumva amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ari iy’igitsina gabo.

Nkuko bitangazwa n’abanyeshuri biga uyu mwuga, iri shuri ryabafashije kwiyungura ubumenyi mu by’ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere, ibi bakaba babihurizaho banavuga ko bafite icyizere cyo kuziteza imbere ndetse bakazamura imyumvire y’abahinzi n’aborozi y’aho batuye nyuma yo gusoza ibihano barimo.

Uwimana Sifa umwe mu bagororwa bo mu Igororero rya Nyamagabe wiga muri iryo shuri yagize ati “naje mu igororero ntazi iby’ubuhinzi ariko ubu maze kubimenya kandi nzi uburyo nahinga ibihingwa ku buso buto ngakuramo umusaruro mwinshi cyane. Ibi nzanabyigisha abaturanyi kandi nizeye ntashidikanaya ko ibyo nigiye aha bizamfasha kwiteza imbere.”

Sifa yashimiye Leta y’u Rwanda ndetse n’Igororero rya Nyamagabe uburyo babatekerezaho buri munsi bakamenya ibyo bakeneye kandi bizanabagirira umumaro mu gihe bazaba basubiye mubuzima busanzwe.

Byukusenge Adeline wiga ubuvuzi bw’amatungo cyane cyane ayuza, yavuze ko ubu amaze kumenya kuvura indwara zose zikunze gufata aya matungo nk’inka, ihene ndetse n’intama kandi yizeye ko nasoza ibihano bye aziteza imbere ndetse akungura ubumenyi aborozi batuye aho akomoka.

Umuyobozi w’Igororero rya Nyamagabe SP Donatha Mukankuranga avuga ko aya   masomo y’imyuga n’ubumenyingiro ahabwa abagorwa bagiye gusoza ibihano mu rwego rwo kubategura kuzasubira muri sosiyete batakiri umutwaro kumuryango ndetse n’igihugu muri rusange, bityo bikanabarinda kongera gukora ibyaha. 

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rwashyizeho amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ku Magororero yose aho umunyeshuri usoje amasomo ahambwa impamyabushobozi y’ibyo yize bityo mugihe arangije ibihano bye akaba ashobora kujya ku isoko ry’umurimo nk’abandi bize mu mashuri asanzwe.

Abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi mu Igororero rya Nyamagabe.

Abanyeshuri biga iby’ubworozi bari gufata amasomo ajyanye n’uyu mwuga.

Placide MUTABAZI

Recent Posts

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

4 weeks ago

This website uses cookies.