Aba banyeshuri bahamya ko mu gihe bazaba basoje ibihano bahawe bafite umugambi wo kuzana impinduka mu buhinzi n’ubworozi biteye imbere ndetse bagahindura imyumvire ya bamwe mu baturage bumva amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ari iy’igitsina gabo.
Nkuko bitangazwa n’abanyeshuri biga uyu mwuga, iri shuri ryabafashije kwiyungura ubumenyi mu by’ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere, ibi bakaba babihurizaho banavuga ko bafite icyizere cyo kuziteza imbere ndetse bakazamura imyumvire y’abahinzi n’aborozi y’aho batuye nyuma yo gusoza ibihano barimo.
Uwimana Sifa umwe mu bagororwa bo mu Igororero rya Nyamagabe wiga muri iryo shuri yagize ati “naje mu igororero ntazi iby’ubuhinzi ariko ubu maze kubimenya kandi nzi uburyo nahinga ibihingwa ku buso buto ngakuramo umusaruro mwinshi cyane. Ibi nzanabyigisha abaturanyi kandi nizeye ntashidikanaya ko ibyo nigiye aha bizamfasha kwiteza imbere.”
Sifa yashimiye Leta y’u Rwanda ndetse n’Igororero rya Nyamagabe uburyo babatekerezaho buri munsi bakamenya ibyo bakeneye kandi bizanabagirira umumaro mu gihe bazaba basubiye mubuzima busanzwe.
Byukusenge Adeline wiga ubuvuzi bw’amatungo cyane cyane ayuza, yavuze ko ubu amaze kumenya kuvura indwara zose zikunze gufata aya matungo nk’inka, ihene ndetse n’intama kandi yizeye ko nasoza ibihano bye aziteza imbere ndetse akungura ubumenyi aborozi batuye aho akomoka.
Umuyobozi w’Igororero rya Nyamagabe SP Donatha Mukankuranga avuga ko aya masomo y’imyuga n’ubumenyingiro ahabwa abagorwa bagiye gusoza ibihano mu rwego rwo kubategura kuzasubira muri sosiyete batakiri umutwaro kumuryango ndetse n’igihugu muri rusange, bityo bikanabarinda kongera gukora ibyaha.
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rwashyizeho amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ku Magororero yose aho umunyeshuri usoje amasomo ahambwa impamyabushobozi y’ibyo yize bityo mugihe arangije ibihano bye akaba ashobora kujya ku isoko ry’umurimo nk’abandi bize mu mashuri asanzwe.

Abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi mu Igororero rya Nyamagabe.

Abanyeshuri biga iby’ubworozi bari gufata amasomo ajyanye n’uyu mwuga.