Ihirwe Adeline umwe mu bagore bagororerwa mu Igororero rya Nyarugenge, yavuze uburyo ibi biganiro byamugiriye umumaro kuko yari yamaze kwitakariza icyizere ikimara kwisanga mu Igororero.
Yagize ati “Ninjiye mu Igororero nkatiye imyaka irindwi kubyakira birananira, ariko ngiye muri ibi biganiro aho mubohokerana buri umwe akabwira mugenzi we urugendo rw’ubuzima rwo kwisanga ari mu Igororero, mukagira n’abafashamyumvire babafasha muri ibyo biganiro baba barabihuguriwe nabo bakadufasha, sinabura kuvuga ko aribyo byaramfashije kwiyakira vuba, ngiye kuburana bituma ku gihano nari narahawe hari igihinduka.” Yakomeje avuga ko ibi biganiro bituma benshi babohoka aho ashimira abashizeho iyi gahunda kuko umuntu mushya winjiye mu Igororero aba akeneye abamuba hafi bitewe n’ibikomere aba afite atakereza ku muryango yibaza byinshi kubo assize nuko bazabaho.
Mukeshimana Jeanine nawe nawe ari mu bagororwa benshi bashimira iyi gahunda ya mvurankuvure, uburyo yatumye bakira ubuzima bushya bari binjiyemo.
Yagize ati “Mvurankuvure yambereye nk’umubyeyi, naje muri iri Gororero nsize abana barindwi, ngira ikibazo gikomeye cyo kwiyakira kuko nibazaga uburyo abo bana bazabaho binyuze muri ibi biganiro bambaye hafi, hari amahirwe twagize yo kuba banatugenera uburyo bwo kuvugana n’imiryango tukamenya amakuru yo murugo nabyo bikadufasha kwiyakira, kuko iyo uvuganye n’umwana akakubwira uko ameze n’umuryango mukavugana bituma ubashya gutuza.”
Zaina Nyakundi, umugore ukomoka mu gihugu cya Kenya ugororerwa mu Igororero rya Nyarugenge, nawe yavuze imyato mvurankuvure uburyo yamufashije kwiyakira.
Yagize ati ”Mbikuye kumutima ndashimira abagize uruhare ngo ibi biganiro bya mvurankuvure bibeho, nkimara gukora icyaha nibazaga cyane ku muryango wanjye nkahora nigunze, baje kunyegera baranganiriza bambwira uburyo ibikomere mfite byakomoka binyuze mu biganiro bya Mvurankuvure, nagiyemo ndabohoka ubu nariyakiriye urugendo rwo kugororoka ruri kugenda neza.”
Kananga Andrew, umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha muby’amategeko mu Rwanda, yavuze ko iyo uwo bunganira yaciye mu biganiro bya mvurankuvure ubwunganizi buborohera.
Yagize ati” Iyo wunganira umuntu udakomeye mu mutwe nawe birakugora, ariko iyo uhuye n’umuntu wanyuze mu biganiro bya mvurankuvure, arabohoka akakuganiriza yumva yisanzuye kuko muri ibyo biganiro haba harabayeho kubohokerana bigatuma rero iyo ahuye n’umwunganira bimworohera kuvuga uko yakoze icyaha.”
Mukansoro Odette, umuhuzabikorwa w’umuryango DIDE, watangije gahunda y’ibiganiro bya Mvurankuvure, aravuga ko mvurankuvure yagize uruhare runini cyane ku bantu bashya mu Igororero.
Yagize ati” Iyo uvuze Mvurankuvure ubundi wumva abantu babiri, umwe afasha undi, ibi biganiro bimaze imyaka itanu bitangiye mu magororero atanu ariyo Musanze, Ngoma, Nyagatare, Nyarugenge, na Bugesera, mubyukuri iyo umuntu yinjiye mu Igororero, aba yibaza byinshi ku buzima bushya agiye gutangira, iyo agezemo akaganirizwa bakabanza kumwegera urumwe igihe cyagera bakamugeza mu itsinda aho buriwese yirekura akabohoka akavuga ibye, bikabafasha gukira ibikomere.”
Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora, RCS; CSP Therese Kubwimana, yashimiye cyane abafatanyabikorwa b’ibi biganiro bya Mvurankuvure.
Yagize ati” Ndashimira abaterankunga b’ibi biganiro aribo DIDE, RAF, USAID na HAGURUKA, ku musanzu wabo mu kugorora, kuko intego ya RCS muri rusange ari ukugorora, turabashimira rero uruhare rwanyu mu gutuma intego yacu yo kugorora igerwaho. Yakomeje avuga ko hari byinshi byahindutse ku muntu wakoze icyaha, gufunga bifite igisobanuro cyabyo no kugorora bifite igisobanuro cyabyo[…] ubundi hafungiranwa ikintu ariko umuntu akagororwa akaba ariyo mpamvu RCS yihaye kugira ngo uwaje ayigana biturutse ku byemezo by’inkiko azasoze ibihano hari impinduka zigaragarira buriwese harimo n’ubumenyi yungutse.
Gahunda ya mvurankuvure, imaze imyaka itanu mu Magororero atandukanye mu gihugu, aho abagororwa bahura bakaganira ku rugendo rwabo rwo kugororwa bikabafasha komorana ibikomere ndetse no gukora ibihano byabo neza bikanorohereza ababunganira mumategeko, kuko inyigisho bakuramo bamwe zituma banasaba imbabazi abo bakoreye ibyaha bigatuma habaho ubwiyunge.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/Testimony-1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/kananga-1024x832.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/Odette-1024x885.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/USAID-OK-1024x672.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/therese-1024x852.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/DKU-0001-1024x593.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/Amatsinda--1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/096A7546-1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/three-1024x631.jpg)
Abaterankunga b’iyi gahunda ya mvurankuvure bemeza ko imaze gutanga umusaruro ufatika.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/four-1024x488.jpg)
Abagororwa bemeza ko amasomo ya mvurankuvure abafasha kwiyakira no kugororoka.