Abagororwa bajya mu bikorwa nyongeramusaruro nk’ububumbyi bw’amatafari n’amategura, ubukorikori n’ubugeni bavuga ko bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko bahabwa 10% kuri buri muntu wese wakoze bitewe n’ibyo yakoze, inyungu yinjije mu mafaranga bityo bigatuma abona ibyo akeneye adasabye ubufasha abo mu muryango we.
Abagororwa kandi cyane cyane abageze mu myaka y’izabukuru bajya muri iyi mirimo nyongeramusaruro bavuga ko kujya mu mirimo inyuranye babifitemo n’izindi nyungu nyinshi. Abo twaganiriye ku Igororero rya Huye bavuga ko kujya mubikorwa nyongeramusaruro bitandukanye bibarinda gufatwa n’indwara nk’imitsi, diyabete, n’izindi kuko muri iyo mirimo umubiri uba urimo gukora.
Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Igororero rya Huye SP Eric Ntakirutimana, avuga ko uretse kuba iyi mirimo nyongeramusaruro ikorerwa kuri iri gororo ifasha abayikora ubwabo inafatiye runini n’abandi bagororwa baba basigaye mu igororero kuko nk’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ndetse n’ubworozi bw’inka (amata yazo) bifasha kurwanya imirire mibi cyane cyane ku bagororwa bakuze n’abarwayi baba bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rugira gahunda nyinshi zitandukanye zifasha umugororwa kugira icyo akora ku buryo kigira icyo kimwungura haba mu bumenyi, mu mibereho n’ubuzima buzira umuze. Mumagorero yose kandi abagororwa bagira imikino n’imyidagaduro bibafasha kwirinda ubwigunge maze ubuzima bwabo bugakomeza kuba bwiza.

Mu bikorwa Abagororwa n’abantu bafunze bakora harimo ubuhinzi n’ubworozi.


Ibikoresho n’imitako bikorwa n’abagororwa ndetse n’abantu bafunze biragurishwa bagatwara 10% by’inyungu yavuyemo.
