Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), agamije gufasha aba bagororwa kongera kwimakaza indangagaciro z’Ubumwe no kwitegura gusubira mu muryango nyarwanda.
Kayumba Uwera Marie Alice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda muri MINUBUMWE, ni we wasoje ku mugaragaro aya mahugurwa, ashimira abagororwa uburyo bagaragaje ubushake bwo gukosora ejo habo hashize no gutera intambwe mu nzira y’isanamitima n’ubwiyunge.
SSP Olive Mukantabana, Komiseri w’agateganyo ushinzwe ibikorwa by’Igorora muri RCS, wari uhagarariye Komiseri Mukuru wa RCS, nawe yashimangiye ko RCS ikomeza gushyira imbaraga mu gufasha abagororwa gusubira mu buzima busanzwe bafite ubumenyi n’indangagaciro zibafasha kubana neza n’abandi.
Ibi birori byitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo Kiliziya Gatolika, CBS Rwanda, n’abandi bafatanyabikorwa ba RCS mu bikorwa byo kwigisha no gufasha mu igorora. Abagize imiryango y’aba bagororwa na bo bari bahari, bamwe bagaragaje ibyishimo by’uko basanze abo bakundaga barahindutse, ndetse bashima Leta y’u Rwanda yabahaye amahirwe yo kongera kwisubiraho no gusubizwa mu muryango nyarwanda.
Kayumba Uwera Marie Alice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda muri MINUBUMWE, niwe wasoje aya mahugurwa atanga na seritifika ku bayahawe.
SSP Olive Mukantabana, Komiseri w’agateganyo ushinzwe ibikorwa by’Igorora muri RCS yavuze ko abagororwa barangiza ibihano barahawe ubumenyi butandukanye.
Abagize imiryango y’aba bagororwa bishimiye kongera guhura n’abantu babo banashimira Leta y’u Rwanda yabafashije kugororoka no kwiyunga n’abo bahemukiye.
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…
Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…
RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…
Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…
This website uses cookies.