Aba bayobozi basuye Igororero rya Musanze, barimo Madame Kabera Jane; intumwa ihagarariye amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (UN Association-Rwanda), Madame Mukeshimana Consolee; waturutse muri Minisiteri y’Uburingire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Madame Umuhongerwa Clemence; uhagarariye Urugaga r’awabagore mu Ntara y’Amajyaruguru, ndetse na Madame Gasoromanteja Sylvanie; ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Karere ka Musanze.
Byari ibyishimo ku bagore bari kugororerwa muri iri Gororero rya Musanze aho bakirije urugwiro abashyitsi babasuye, bishimira ko bakomeje kwitabwaho. Ubuyobozi bw’iri Gororero bwasobanuriye abashyitsi ibikorwa bigenerwa ababyeyi babana n’abana mu igororero, n’abagore batwite bafunzwe mu rwego rwo kubategura gusubira mu muryango. Ni ibikorwa byo kubigisha imyuga itandukanye, binyuze mu mashuri y’imyuga (TVET), yashyizwe ku Magororero ndetse n’irerero ryita kuri abo bana bari kumwe n’ababyeyi babo mu IgororerO (ECD).
Abagororwa n’abantu bafunze cyanecyane ab’igitsinagore, bakenera kwitabwaho by’umwihariko, dore ko bamwe baba bafite abana bakiri bato bakeneye indyo yuzuye n’ibikoresho bitandukanye. Gusurwa kenshi bituma bumva ko bitaweho ndetse n’ibibazo bimwe baba bafite bikorerwa ubuvugizi bigakemuka mu buryo bwihuse.