Nyuma y’uko Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr Vicent Biruta, amaze gutangiza umwiherero w’abagore bakora umwuga wo kugorora abawitabiriye baganirijwe n’abatumirwa batandukanye ku buryo barushaho gukora akazi kabo neza bitabangamiye n’inshingano z’umuryango; abitabiriye babonye umwanya wo kubaza ibibazo.
Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B Thierry, yabaganirije uko bakora akazi badakoreshejwe n’amarangamutima ibyiswe mu ndimi z’ amahanga Emotional intelligence.
Yagize ati” Mu kazi ka buri munsi mukora usanga higanjemo amarangamutima ariko uba ugomba kwirinda gukoreshwa nayo cyane. Umuntu muzima wese arangwa n’amarangamutima, ariko icyo usabwa wowe ni ukumenya uburyo witwara iyo uhuye n’umuntu ugomba kumufasha mu gatandukana yanyuzwe utamuhutaje serivisi yari agukeneyeho akayibona uko bikwiriye kandi ntibigire icyo byangiza ku kazi ushinzwe. Kumenya gucunga amarangamutima yawe mu kazi kawe ka burimunsi ni ingenzi.”
Umubyeyi Marie Mediatrice, uhagarariye Inama y’abagore Ku rwego rw’Igihugu nawe yaganirije abitabiriye umwiherero abaganiriza ku buryo akazi wagahuza n’inshingano z’umuryango kandi byose bikagenda neza.
Yagize ati” Ugomba kwirinda kuvanga akazi n’inshingano z’urugo, ukamenya ko uri mu kazi uba ugomba gukora akazi kandi ukagakora neza wagera no mu rugo na bwo ukamenya ko ugomba kwita ku nshingano z’urugo nazo ukagazikora neza uko bikwiriye. Aime Muziranenge, ukora muri UNDP mu ishami ry’imiyoborere yabwiye abitabiriye umwiherero ko mu buzima bwose wabamo ugomba guhora wiga kandi ugashyira igihugu imbere.
Yagize ati” Mu buzima ubamo bwose ujye uhora wiyungura ubumenyi, benshi birabagora ariko iyo ufite ishyaka birakunda. Banza ukunde igihugu mbere ya byose kuko ari cyo mubyeyi wa twese, ukunde akazi uharanira iterambere ryawe n’iry’Igihugu muri rusange ubihuze kandi n’inshingano z’umuryango.”
Madamu Sophie Musabeyezu, waturutse mu muryango DiDe, yatanze ikiganiro ku buryo bwo kwirinda umuhangayiko (stress management) wirinda bimwe mu bintu bidafite umumaro.
Yagize ati “Hari benshi bafata umwanya munini kuri za telefone n’ibindi bintu bitari ngombwa ugasanga bibongereye umunaniro n’umuhangayiko kandi bidakwiriye, ndabasaba kugira bimwe mureka bitari ngombwa mugaha umwanya ibikwiriye kugirango mwirinde ibyo bintu byatuma umuhangayiko wiyongera.”
CSP Therese Kubwimana umuvugizi wa RCS, yabaganirije ku bunyamwuga n’uburambe yitangaho urugero nk’umwe mu bamaze igihe mu mwuga wo kugorora.
Yagize ati” Maze Imyaka 32 muri aka kazi kajyanye no no kwita ku buzima bw’abantu bari mu magororero, murumva ko ari ibintu mazemo igihe kandi nabonye byinshi, icyo musabwa ni ugukunda akazi mukirinda icyatuma muba ikibazo ku bayozi banyu ahubwo mukaba ibisubizo aho mukorera.”
Uyu mwiherero wari uri kuba ku nshuro yawo ya gatanu, ukunze kuba rimwe mu mwaka, ugambiriye gufasha abagore bakora umwuga wo kugorora gukora akazi kinyamwuga no kurushaho gukora akazi bagahuza n’inshingano z’umuryango bafite nk’abagore n’ababyeyi.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/12/1A1A8439-1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/12/1A1A8526-683x1024.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/12/1A1A8465-1024x683.jpg)