Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abagize inama y’Igihugu y’abagore basuye abagore bagororerwa mu Igororero rya Nyarugenge

Bamwe mubagize inama y’Igihugu y’abagore uyumunsi basuye abagore bagororerwa mu Igororero rya Nyarugenge, mu rwego rwo kubaganiriza no kumenya imibereho yabo uko babayeho mubuzima bwa burimunsi mu Igororero.

Share this Post

Iri tsinda ry’abakozi b’Inama Nkuru y’Igihugu y’abagore ryari riyobowe na Mugenzi Babra, aho baganirije abagore bari mu Igororero rya Nyarugenge bababwira ko nubwo bari mu Igororero muri gahunda za Leta zose batabibagirwa kuko ari abanyarwanda nk’abandi bose, ko nabo batagomba gusigara inyuma muri gahunda zose ziba zihari cyane izijyanye n’iterambere no gutuma badatekereza cyane ku gihano ahubwo bakiyungura ubumenyi.

Mubyo abagore bagiriweho inama, ni uko mugihe bari mu Igororero, bagomba kubyaza uwo mwanya umusaruro biyungura ubumenyi kuko banagize amahirwe yo kuba hari gahunda zitandukanye zatuma ufite ubushake atava mu Igororero nkuko yaje ameze, kuko hari amashuri yigisha imyuga itandukanye abagororwa bakanahabwa impamyabushobozi zuko ibyo bize babizi, basabwa gukoresha neza ayo mahirwe.  

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mukubaka amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ku magororero yose ari mu gihugu, murwego rwo kwita kubari mumagororero bari gukora ibihano by’ibyaha bakoze, kugira ngo bazasohoke hari icyo bakwimarira aho kuba umutwaro kugihugu.

Abagize itsinda ry’abagize inama y’Igihugu y’abagore, basuye bimwe mu bikorwa by’ubukorikori by’abagore b’Igororero rya Nyarugenge.
Abagore bagororerwa mu Igororero rya Nyarugenge baribitabiriye ibiganiro.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form