Nkuko bisanzwe abajya mu butumwa bwo kugarura amahoro ku isi, baba abasirikare abapolisi ndetse n’abacungagereza bagira igihe cyo guhabwa imidari y’ishimwe kubera ubwitange bagaragaje mu kazi kabo ka burimunsi nkuko byagenze ku bacungagereza bari mu gihugu cya Central Africa(CAR).
Ni umuhango witabiriwe n’umuyobozi mukuru w’ubwo butumwa (DSRSG), umuyobozi w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro, umuyobozi wa polisi muri ubwo butumwa ndetse n’umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa byo kugarura amahoro mu mujyi wa Bangui, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango wo kwambikwa imidari abacungagereza mirongo itanu (50) aho abo mu Rwanda bambitswe ari umunani (8)
Imidari yatanzwe yahawe abacungagereza barengeje amezi umunani mu butumwa bwa MINUSCA, Kubera imirimo inyuranye bakoranye ubwitange, umurava ndetse n’ubunararibonye bagaragaje mu kazi kabo bashinzwe ka buri munsi ko kugarura amahoro muri icyo gihugu.
Abacungagereza bahawe imidari bari mu gihugu cya Central Africa mu butumwa bwo kugarura amahoro no gufasha kuzamura imicungire y’urwego rw’amagereza muri icyo gihugu (Prison Management) baturuka mu bihugu bitandukanye aribyo: u Rwanda, Benin, Burkina Faso, Cameroun, Ghana, Kenya, Madagascar, Nigeria, Senegal, Suede, Togo na Tunisia.
Kuva abacungagereza batangiye kujya mu butumwa bw’amahoro mu mwaka wa 2010 abamaze kubujyamo bose hamwe bagera ku 146 kandi n’ubundi gahunda yo kubujyamo iracyakomeje.
Abahawe imidari ni abacungagereza bari bamaze mu butumwa igihe kingana n’amezi umunani
Abacungagereza bari mu butumwa bw’amahoro muri MINUSCA bahawe imidari y’ishimwe
Inzego zitandukanye zirimo abakuriye ubutumwa bw’amahoro mu ngabo na polisi bitabiriye uwo muhango