Abana bane bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare bakoze ikizamini cya Leta gisoza icyiciro Rusange 2023-2024, bakorana n’abandi bana biga mu bigo bitandukanye, mu rwunge rw’amashuri rwa GS Nyagatare, uyumunsi taliki ya 23 Nyakanga 2024.
Bimaze kumenyerwa ko abakora ibizamini bya Leta buri mwaka ko hataburamo abana bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare, aho bahabwa amasomo atandukanye mu gihe bari gukora ibihano by’ibyaha bakoze cyangwa bagikurikiranwa n’inkiko kuko Igororero bagororerwamo ari iryihariye kuribo.
Abagiye bakora ibizamini bya Leta bari mu Igororero ry’abana rya Nyagatare mubihe byashize bagiye bagaragaza ubudasa kuko ntanumwe uratsindwa, bose baratsinda kandi bagatsindira ku manota meza.
Hari n’abandi bana babiri bakoreye Ikizamini I musanze, muri GS Muhoza 1, kuko bakiri gukurikiranwa n’inkiko bataroherezwa mu Igororero ryabagenewe, ariko inkiko nizimara gufata imyanzuro nabo bazahita basanga bagenzi babo.
Abana bane bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare bakoze ikizamini cya Leta gisoza icyiciro Rusange 2023-2024, bakorana n’abandi bana biga mu bigo bitandukanye, mu rwunge rw’amashuri rwa GS Nyagatare, uyumunsi taliki ya 23 Nyakanga 2024.
Bimaze kumenyerwa ko abakora ibizamini bya Leta buri mwaka ko hataburamo abana bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare, aho bahabwa amasomo atandukanye mu gihe bari gukora ibihano by’ibyaha bakoze cyangwa bagikurikiranwa n’inkiko kuko Igororero bagororerwamo ari iryihariye kuribo.
Abagiye bakora ibizamini bya Leta bari mu Igororero ry’abana rya Nyagatare mubihe byashize bagiye bagaragaza ubudasa kuko ntanumwe uratsindwa, bose baratsinda kandi bagatsindira ku manota meza.
Hari n’abandi bana babiri bakoreye Ikizamini I musanze kuko bakiri gukurikiranwa n’inkiko bataroherezwa mu Igororero ryabagenewe, ariko inkiko nizimara gufata imyanzuro nabo bazahita basanga bagenzi babo.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/07/IMG-20240723-WA0107-edited.jpg)