Categories: Amakuru ya RCSSlider

RCS igiye guha inyigisho abari muri za gereza zizabafasha gukuza intekerezo ku byaha bikorwa kubera ubutamenya

Mu nama izwi nka Senior Management Meeting, Inama Nkuru y’urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, yitabirwa n’abayobozi bakuru ba RCS, abafite serivisi bahagarariye, abayobozi ba za gereza ndetse n’abahagarariye ingando za TIG, iyo nama iba igamije kureba ku bintu bitandukanye bikorerwa muri RCS, iyabaye uyumunsi taliki ya 06 Nzeri 2022, yitabiriwe na Rev.Dr Hun MOK LEE, arikumwe n’itsinda ryari rimuherekeje basobanurira abayitabiriye akamaro k’umushinga bafite wo gutanga inyigisho zizafasha abari muri za gereza gukuza intekerezo zabo mu bijyanye no gusobanukirwa icyaha abantu benshi batazi ko ari ibyaha bikarangira bibajyanye muri za gereza cyangwa se mu bigo ngororamuco.

LEE mu mwanya yahawe ngo asobanure uburyo uwo mushinga uteye ndetse n’inyungu abagenerwabikorwa bazawungukiramo, yagaragaje bimwe mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse n’ibyo kuyindi migabane, byatangiye iyi gahunda bimaze gutanga umusaruro, aho anavuga ko ababitangiye bishimira uko hari urugero rufatika bagezeho aho bamwe bitangira Ubuhamya bavuga ko kenshi bakoraga ibyaha kubera batazi ko aribyo, ariko bakaba bamaze gusobanukirwa kuburyo badashobora kongera kukigwamo.

kugirango uwo mushinga uzabashe gutanga umusaruro, hazabanza kubaho igihe cyo guhugura  abakozi ba za gereza, abakora mu bigo ngororamuco, abakora mu nzego zibanze za Leta, mu rwego rwo kubanza kubasobanurira akamaro n’inyungu ziri muri iyi gahunda, kugirango bazabashye gusobanurira neza abakakeneye gusonurirwa neza ikijyanye n’icyaha babasobanurira byimbitse mu kuzamura Urwego rw’imitekerereze ku gusunukirwa ahanini kubyo bita ibitekerezo bibi bibashora mucyaha babyita ko ari byiza.

Iyi gahunda ijya gutekerezwaho byaturutse kuri gahunda ibihugu hafi ya byose wasangaga byaribanze kuri politiki yo guhana hakirengagizwa politiki yo gukumira  ibyaha ni muri urwo rwego iyi  gahunda yatekerejweho hagamijwe kwigisha abantu bari muri za gereza ndetse n’abanyarwanda muri rusange uburyo ibyaha bikorwa ingaruka zabyo ndetse n’uburyo byakwirindwa.

Iyi gahunda yo gufasha abari muri gereza gukuza intekerezo ku bijyanye n’icyaha, nitangira gushyirwa mu bikorwa izafasha abakoze ibyaha gusobanukirwa byimbitse ububi bw’icyaha ingaruka zacyo ndetse n’uko kucyirinda bishoboka bitume habaho kugabanuka kwabaza gufungwa muri za gereza baturutse ku kudasobnukirwa icyaha.

Rev.Dr Hun MOK LEE ubwo yahabwaga na impano na CGP Juvenal Marizamunda Komiseri Mukuru wa RCS.
CGP Juvenal Marizamunda yakira impano yahawe na Rev.Dr Hun Mok Lee waje uhagarariye
umuryango IYF.
Ubwo Dr LEE we n’itsinda barikumwe baganiraga na Komiseri Mukuru wa RCS bumubwira ku mushinga wo gufasha abari muri gereza gusobanukirwa ibyaha (Mind Education)
Dr LEE na CGP Marizamunda bafashe ifoto y’urwibutso nyuma yo kuganira ku mushinga wa Mind Education
Abari mu nama ya Senior Manegement basobanuriwe ibijyanye n’umushinga wo gukuza intekerezo ku bijyanye n’icyaha ku bantu bari muri za gereza.
Basoje kugeza ku bitabiriye inama ibijyanye n’umushinga bafashe ifoto y’urwibutso.
DK

Recent Posts

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

4 weeks ago

This website uses cookies.