Categories: Amakuru ya RCSSlider

Ndabasaba kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro mukabyara abo mushoboye kurera batazabera umutwaro Umuryango n’Igihugu

WDR TETA Noella, yari yitabiriye iri huriro yavuze ko ari amahirwe yagize yo kwitabira iri huriro kuko yungukiyemo byinshi bizamubera impamba mu gihe azaba akiri muri aka kazi.

Yagize ati” Ni amahirwe nagize yo kuza muri iri huriro ririmo abagore bose baturutse kuri za gereza zose mu Gihugu, mu minsi ibiri tumaze twasangijwe ubunararibonye n’abayobozi batandukanye harimo n’abagore bari mu myanya yo hejuru nka Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, atuganiriza ubuzima yaciyemo, ko atacitse intege ari nabyo byamugize uwo ariwe ubu natwe tugiye guhindura imyumvira kandi impinduka muzazibona.”

SSGT Uwineza Henriette, yavuze ko aho bigeze abagore bamaze kwisobanukirwa ko bashoboye ndetse ko binigaragaza mu nzego zose.

Yagize ati” Mubyukuri abagore turashoboye, urugero ndarwitangaho nk’umugore umaze igihe mu kazi kuko nagatangiye mu mwaka wa 2009, nakoze uburinzi busanzwe ahantu hatandukanye, ariko nyuma nza kubona ko no gutwara imodoka nabishobora, njya kwiga amategeko y’umuhanda nkora ikizamini ndagitsinda, nza gukorera uruhushya rwo gutwara ndarubona rwa kategori ya B nzakubona ko bidahagije nkorera na D ya gutwara amabisi, ndashaka no gukorera n’izindi kandi nzabigeraho, ndasaba abagore bagenzi banjye kwikuramo imyumvire ko tudashoboye ahubwo tukagaragaza ubushobozibwacu.”

SP Annah Batamuriza umuyobozi ushinzwe umutekano kuri gereza ya Ngoma nawe yavuze ko uretse imyumvire naho ubundi abagore bashoboye yitangaho urugero ko kuva yajya kuri uwo mwanya wari umenyerewe n’uwabagabo ntakibazo kiraba ngo nuko ari umugore.

Yagize ati” Ndashaka kubwira buri wese uri hano ko uretse imyumvire abagore dushoboye ntakintu basaza bacu bakora tutakora, nk’ubu ndi umuyobozi ushinzwe umutekano kuri gereza y’abagore ya Ngoma, ubundi bimenyerewe ko uwo mwanya ari uw’abagabo kuko ninjye mugore wa mbere wari ukoze muri uwo mwanya muri RCS, ndababwira ko kuva nawujyaho ntakibazo kirabaho kidasanzwe, ndabasabye rwose twikuremo imyumvire naho gushobora ko turashoboye.”

Mu gusoza ihuriro DCGP Muhisoni, yasabye abagore guhindura imyumvire yo kumva ko badashoboye ahubwo bakagaragaza gushobora kwabo, ikindi bakirinda kubyara abo bashoboye kurera batazabera umutwaro umuryango ndetse n’Ighugu muri rusange.

Yagize ati” Ndagira ngo mfate umwanya mbabwire ko aya ari amahirwe mawagize yo kuza muri iri Huriro kuko hari byinshi mwungukiyemo, ndasaba umuntu wese waje muri iri hano ko yakwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro ku bakibyara, iyo ibyaye abo udashoboye kurera baba umutwaro ku muryango ndetse no kugihugu, birabasaba kujya mubanza gutekereza ku mwana ugiye kuvuka ndetse mukanamutegurira uko azabaho, ikindi mbasaba ni ukwitinyuka kandi murabizi ko mushoboye kuko ingero nyinshi turazifite ko abagore bashoboye, ndabasaba kwikuramo iyo myumvire mukagaragaza ubushobozi bwanyu kandi natwe tuzakomeza guharanira iterambere ryanyu, nkuko twagize umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ndetse mukanabisangiza abandi, reka twizere ko imyanzuro mukuye hano igiye kugaragaza impinduka mu kazi kanyu bijyanye no guhindura imyumvire.”

Abari bitabiriye iri huriro bishimiye umwanya bahawe wo kuganirizwa uburyo bakubakirwa ubushobozi kinyamwuga, ndetse nabo bizeza abayobozi impinduka mu mikorere bagaragaza ubushobozi bwabo batinyuka gukora nkuko bagenzi babo babagabo bakora kuko nabo bafite ubwo bushobozi.

Abitabiriye Ihuriro bari banyotewe n’ibiganiro bahabwaga n’abayobozi b’ingeri zitandukanye.
Wabonaga ko abarimo bose banyotewe n’ibiganiro byatangwaga muri iri huriro.
Wabaye umwanya mwiza wo kwisanzura bagatanga ibitekerezo mu rwego rwo kurushaho kunoza akazi kinyamwuga.
Buri muntu yatangaga igitekerezo cye ubundi bigahurizwa hamwe bigasomwa n’umuntu umwe mu itsinda.
Wabonaga ko bakurikiye ibyaberaga muri iryo huriro kandi banabinyotewe.
Bagiye bahabwa imikoro mu matsinda mu buryo bwo gutanga ibitekerezo bizafatwaho imyanzuro iturutse uribo.
Ni ihuriro rihuza Abacungagereza b’Abagore baturutse mu Gihugu hose bagahurira hamwe bungurana ibitekerezo ku cyatuma bakomeza gukora neza inshingano zabo.
SSP Pelly Uwera Gakwaya yari yitabiriye iri huriro akaba ari nawe wari umusangiza w’amagambo.
Abagore bakora mu nzego zose bari bitabiriye iri huriro rya gatatu ribahuza.
Wdr Teta Noella yavuze ko yashimishijwe no kwitabira iri huriro kuko yungukiyemo byinshi.
SSGT Uwineza Henriette yavuze ko abagore bashoboye ndetse anitangaho urugero ko ari umushoferi ufite impusha zo gutwara zirenze rumwe.
SP Annah Batamuriza umuyobozi ushinzwe umutekano kuri gereza ya Ngoma yasabye abitabiriye ihuriro kwitinyuka kuko nawe yagiye kuri uwo mwanya wari umenyerewe nk’uw’abagabo kandi awukora neza.
Baturutse mu Gihugu hose bahurira hamwe mu rwego rwo kaganirira hamwe ibyarushaho kubaka ubunyamwuga bwaho.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof Bayisenge Jeannette niwe yafunguye ihuriro.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Imishinga migari ya RCS igamije kugabanya insubiracyaha no guteza imbere abagororwa

Superintendent Delano Evariste Nyagatare, umuhuzabikorwa w’imishinga mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, avuga ko…

7 days ago

Abagororwa n’abakozi ba RCS bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 07 Mata 2026, mu magororero yose yo mu Rwanda, abagororwa hamwe n’abakozi…

2 weeks ago

Abakozi ba RCS bari mu butumwa bw’amahoro bifatanyije n’abandi Banyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994

Uyu munsi ku wa 07 Mata 2026, Abakozi b'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igororora, RCS bari…

2 weeks ago

Umwanditsi Yolande Mukagasana yamuritse Igigitabo yise “Umurage w’urubyiruko” imbere y’abagororwa

Kuri uyu wa 02 Mata 2026, ku Igororero rya Nyarugenge hamurikiwe igice cya mbere cy’igitabo…

3 weeks ago

Umunyamabanga w’Urukiko Mpuzamaha rwa IRMCT yakiriwe ku Biro Bikuru bya RCS mu ruzinduko rwakazi arimo

Kuri uyu wa 01 Mata 2026, Bwana Abubacarr M. Tambadou, Umunyamabanga Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga rwa…

3 weeks ago

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yasuye abakora imirimo nsimburagifungo

Uyu munsi tariki ya 18 Werurwe 2026, intumwa za Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, ziyobowe…

1 month ago

This website uses cookies.