Categories: Amakuru ya RCS

Mw’izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Minisitiri Alfred GASANA yahaye ipeti rya Assistant Inspector of Prison Abacungagereza batanu

Kigali, kuwa 24 Gashyantare 2022

Uyu munsi kuwa 24 Gashyantare 2022, ku Cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, habereye umuhango wo gutanga ipeti rya Assistant Inspector of Prison (AIP) ku bacungagereza batanu bakoreye amahugurwa mu gihugu cya Zambia binyuze mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri icyo gihugu (Zambia Correctional Service).

Ni umuhango wari uyobowe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Hon. Alfred Gasana, ukaba wari witabiriwe na Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal MARIZAMUNDA; Komiseri Mukuru wungirije wa RCS, DCGP Rose MUHISONI; abayobozi bakuru ba RCS batandukanye; inshuti , imiryango n’abavandimwe b’Abacungagereza bazamuwe mu ntera.

Ageza ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango, CGP Juvenal MARIZAMUNDA, yashimiye Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu budahwema gufasha RCS mu kubaka ubushobozi n’ubunyamwuga ku bakozi barwo.

Yasabye kandi abazamuwe mu ntera gukoresha ubumenyi bakuye mu ishuri n’ubunararibonye bakuye mu gihugu cya Zambia.

Yagize ati “Aba bacungagereza bagiye kujya mu yindi ntera turabasaba gukoresha ubumenyi n’ubunararibonye bakuye mu rwego rw’amagereza rwa Zambia (Zambia Correctional Service), bagakora kinyamwuga kandi badufasha gukomeza kubaka urwego rufite ubushobozi ndetse n’imikorere ya Kinyamwuga.”

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Hon. Alfred GASANA, yashimiye Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu ku bw’umubano mwiza n’ibindi bihugu,  byatumye RCS yohereza Abacungagereza kujya gukurikirana amahugurwa mu gihugu cya Zambia.

Yasabye kandi Abazamuwe mu ntera gukora kinyamwuga no kuba intangarugero.

Yagize ati “Murasabwa gukora kinyamwuga, mushyira mu bikorwa ubumenyi mwahawe, mube intagarugero mu kazi kanyu ka buri munsi, kandi musangiza ubumenyi n’ubunararibonye muvanye muri Zambia bagenzi banyu mukorana. Ndabasaba gukomeza kwiga, kwihugura, gukora ubushakashatsi ku bijyanye n’umwuga wo kugorora bigendanye n’icyerekezo igihugu cyacu cyahisemo.”

Abacungagereza bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Prison ni batanu, bane ni abahungu, umwe akaba umukobwa.

rcspet

Recent Posts

Imishinga migari ya RCS igamije kugabanya insubiracyaha no guteza imbere abagororwa

Superintendent Delano Evariste Nyagatare, umuhuzabikorwa w’imishinga mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, avuga ko…

6 days ago

Abagororwa n’abakozi ba RCS bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 07 Mata 2026, mu magororero yose yo mu Rwanda, abagororwa hamwe n’abakozi…

2 weeks ago

Abakozi ba RCS bari mu butumwa bw’amahoro bifatanyije n’abandi Banyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994

Uyu munsi ku wa 07 Mata 2026, Abakozi b'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igororora, RCS bari…

2 weeks ago

Umwanditsi Yolande Mukagasana yamuritse Igigitabo yise “Umurage w’urubyiruko” imbere y’abagororwa

Kuri uyu wa 02 Mata 2026, ku Igororero rya Nyarugenge hamurikiwe igice cya mbere cy’igitabo…

3 weeks ago

Umunyamabanga w’Urukiko Mpuzamaha rwa IRMCT yakiriwe ku Biro Bikuru bya RCS mu ruzinduko rwakazi arimo

Kuri uyu wa 01 Mata 2026, Bwana Abubacarr M. Tambadou, Umunyamabanga Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga rwa…

3 weeks ago

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yasuye abakora imirimo nsimburagifungo

Uyu munsi tariki ya 18 Werurwe 2026, intumwa za Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, ziyobowe…

1 month ago

This website uses cookies.