Ubundi mu gihugu hose Igororero rya Nyagatare niryo gororerwamo ryagenewe kugororerwamo abana bataruzuza imyaka 18, baba barakoze ibyaha bitandukanye bikaba ngombwa ko inkiko zibakatira gukora ibihano by’ibyaha bakoze, gusa iyo bageze mu igororero bafatwa bitandukanye n’abakorera ibihano by’ibyaha bakoze mu yandi magororero ari ahandi hatandukanye, umwihariko bagira nuko iyo bagezemo hari amashuri abagenewe abafasha gukomeza kwiga amasomo atandukanye bijyanye n’igihano igihe kizamara, ayo mashuri akaba ari mu byiciro bitandukanye ariyo abanza n’icyiciro rusange ndetse hakiyongeraho n’imyuga kubazamaramo igihe gito.
Abo bana bakunze no kugira amahirwe kuko iyo basoje icyiciro rusange batsinze ibizamini bya bisoza icyo cyiciro, Nyakubahwa Perezida wa abaha imbabazi bagakomeza amashuri yabo mu cyiciro gikurikira kuko amashuri bagira kuri iryo Gororero agarukira mu mwaka wa gatatu w’amashuri y’isumbuye aricyo cyiciro rusange (Tronc commun), bikabafasha gusoza amashuri yabo bakigana n’abandi bana mu bindi bigo bitandukanye, hari kandi n’andi mahirwe ku baba bazamara igihe gito bijyanye n’igihano bakatiwe, abo nabo bigishwa imyuga itandukanye kugira ngo bazabashye kwibeshaho basubiye mu buzima busanzwe.
Muri iyo nama yatereanye kandi harekuwe by’agateganyo Abantu bari bafunzwe 802 ku iteka rya Minisitiri, bari barakatiwe n’inkiko ibihano bitandukanye, ariko ibi bikaba bitandukanye n’imbabazi zitangwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko bo baba bababariwe ibyaha bari bakurikiranyweho.
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…
Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…
RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…
This website uses cookies.