Categories: Amakuru ya RCS

Inyongeramirire iri mu bifasha abanyantege nke muri gereza zitandukanye gukomeza kugira ubuzima bwiza

Muri gereza zitandukanye habamo Imfungwa n’Abagororwa bafite uburwayi n’abanyantege nke, bakenera inyongerafunguro ituma ubuzima bwabo bukomeza kumera neza, kubera iyo mpamvu leta yashyizeho guhunda yo guha ifunguro ry’inyongera ku babana n’ibyo bibazo mu buryo bwo gusigasira amagara yabo.

Bamwe mu bagororwa bahabwa inyongerafunguro kuri gereza ya Bugesera, baravuga ko kuva iyo gahunda yajyaho yahinduye imibereho yabo kuko hari abari batangiye guhuma ariko ubu ibyo bibazo bikaba bigenda bikemuka, biturutse kuri iyo gahunda bashyiriweho yo kubaha bimwe mu biribwa birimo intugamubiri ituma bakomeza kugira imibereho myiza kandi bakaba barabonye impinduka kuva byatangira ndetse bakaba bakomeje kwishimira ubwo bufasha bagenerwa.

Kayinamura wellars umugororwa kuri gereza ya Bugesera yavuze ko yakundaga kubura amaraso cyane ariko ubu bikaba byaragabanutse bitakiri nka mbere.

Yagize ati:” narimfite uburwayi bwo kubura amaraso bakanyongerera kabiri mu mwaka, ariko kuva gahunda yo kuduha inyongerafunguro yatangira hari icyahindutse kuko nsigaye njya kongererwa amaraso rimwe mu myaka ibiri, ubu ubuzima bwarahindutse cyane ndetse n’ibiro byariyongereye.”

Karekezi Jean Pierre nawe wo kuri gereza ya Bugesera aravuga ko bagize amahirwe kuko bamwe mu basaza bari batangiye guhuma.

Aragira ati:” ndi umusaza w’imyaka 91 turashima Ubuyobozi kuko bwaduhaye iyongerafunguro kuko bamwe mu basaza bari batangiye guhuma bagenda baturandase abandi barwara isereri ariko kuva badushyiriraho ubufasha bwo kuduha inyongerafunguro byadufashije, ibyo bibazo by’ubuhumyi bikaba byaragabanutse ndetse n’isereri ikaba yarashize turashimira Ubuyobozi budahwema kutwitaho.”

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’Imfungwa n’Abagororwa kuri gereza ya Bugesera SP Patrick Ndizeye arasobanura uburyo abahabwa ubufasha batoranywa.

Aragira ati:” kugirango ujye ku rutonde rw’abahabwa inyongeramirire, duhera ku banyantege nke cyane nk’abasaza bari mu myaka myinshi, hakaba n’abarwayi barwaye indwara zikomeye ku bufatanye n’abaganga tukemeza ko ukwiriye kujya ku rutonde rwo kubona inyongerafunguro zirimo sosoma, isukari, indagara, imboga, amata ndetse na rutufu inyongeramirire ikungahaye ku byubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga.”

Abahabwa inyongeramirire ntakiguzi bakwa ibyo bagenerwa leta ibigena nkuko ibitunga imfungwa n’abagororwa bigenwa nabyo irabiteganya mu buryo bwo kwita ku mibereho myiza yabo.

rcs_admin

Recent Posts

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

2 days ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

1 week ago

Abagororwa basaga 640 bashoje amahugurwa abategurira gusubira mu miryango yabo.

Kuri uyu wa 12 Kamena ku Igororero rya Nyamasheke, abagororwa 644 basoje amahugurwa y’ubumwe n’ubudaheranwa…

1 week ago

RCS ikomeje ubukangurambaga ku ikoreshwa rya E-Huza mu kwihutisha serivisi iha abayigana

Kuri uyu wa gatandatu taliki 06 Kamena 2026, RCS n’atekenisiye ba E-Huza bakomereje ubukangurambaga mu…

2 weeks ago

Ibikorwa by’umusaruro ku Igororero rya Huye bitanga umusanzu ukomeye mu mibereho myiza y’abahagororerwa

Ibikorwa nyongeramusaruro bikorerwa ku magororero atandukanye y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS ni bimwe mu…

3 weeks ago

RCS iri mubukangurambaga bwa E-Huza uburyo bushya koranabuhanga bwo koherereza abagororwa amafaranga

Ku magororero ya Nyanza na Huye, kuri uyu wa gatandatu taliki 30 Gicurasi 2026, RCS…

3 weeks ago

This website uses cookies.