Categories: Amakuru ya RCSSlider

DCGP Rose Muhisoni ari muri Ghana mu nama ya komite nyobozi y’ibihugu bya Afurika bifite inshingano zo kugorora ACSA

Iyi nama iri kuba mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo no kwimakaza umubano hagati y’ibyo bihugu bifite inshingano mu kugorora abakoze ibyaha, bagasubira mu buzima busanzwe banarebera hamwe bimwe mu bibazo bikunze kugaragara muri uwo mwuga wo kugorora cyane mu bihugu bya Afurika hagafatwa imyanzuro y’uburyo byagenda bikemuka.

ACSA ubusanzwe ni ishyirahamwe  ibihugu ryagiyeho mu rwego rwo kujya barebera hamwe ibibazo bikomeye mu kugorora bikunze kugaragara mu magereza yo muri Afurika, rifite inshingano zo kugorora bagamije imibereho myiza y’abari muri za gereza, bagamije kunoza umwuga wo kugorora abo bashinzwe bijyanye n’ubukungu ndetse n’umuco mu bihugu by’Afurika, ku bufatanye na Leta ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta.

Muri iyi nama hazafatirwamo ibyemezo bya gahunda n’ibikorwa, ingamba bijyanye n’icyerekezo cya ACSA muri gahunda yayo ya (2020-2025), ndetse n’uburyo bwo guha abanyamuryango impamyabumenyi ku bihugu binyamuryango, aho mu busanzwe iyi nama iba rimwe mu myaka ibiri ikabera muri kimwe mu bihugu bigize umugabane,ku buryo busimburana,Kugeza ubu igihugu cya  Mozambique nicyo cyari ku mwanya w’ubuyobozi, kikungirizwa n’u Rwanda.

Mu bihugu byitabiriye iyi nama y’akanama ya komite nyobozi ni Mozambique, Uganda, Senegal, Kenya, Ubwami bwa Eswatini na Ghana ari nacyo gihugu cyayakiriye.

Ni inama iba rimwe mu myaka ibiri ibihugu biyirimo byose bikitabira.
Ibihugu byitabiriye iyi nama ya komite Nyobozi ni ibifite inshingano z’Ubuyobozi.
DCGP Rose Muhisoni mu nama ya komite Nyobozi muri ACRA/GHANA niwe wahagarariye u Rwanda.
Aba ni abitabiriye inama ya Komite Nyobozi ya ACSA mu nama iri kubera muri GHANA.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

4 weeks ago

This website uses cookies.