Categories: Amakuru ya RCSSlider

Abayobozi bakuru b’amagereza muri Zambia basuye Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora mu rwego rwo gusangira ubumenyi mu kugorora

Abashyitsi basobanuriwe uburyo RCS yateye imbere mu kurengera ibidukikije ikoresha biogaz na burikete mu rwego rwo kubungabunga amashyamba n’ibidukikije, aho ubu mu magororero yose mu gihugu atagikoresha inkwi ari biogas kuri 55% na burikete 45%, ibi byagabanyijwe itemwa ry’amashyamba kuko ayatemwaga buri mwaka ajya gucanwa muri mu magororero yari amahekitari menshi bikaba byaragiraga ingaruka mu kwangiza ibidukikije, beretswe kandi uburyo bishatsemo ibisubizo mu gihe cya COVID-19 gahunda z’inkiko zigakomeza abagombaga kujya mu nkiko bakaburana batavuye aho bari hakoreshejwe ikoranabuhanga imirimo y’inkiko igakomeza ndetse bikaba byarabaye igisubizo gikomeye kuko ubu buryo bushobora kuzanakomeza gukoreshwa.

CGP Juvenal Marizamunda Komiseri Mukuru wa RCS, yavuze ko igihugu cya Zambia nicy’u Rwanda bafitanye imikoranire myiza cyane mu rwego rwo kugorora anavuga ko bazakomeza iyo mikoranire kuko buri gihugu gifite icyo cyigira ku kindi mu rwego rwo kugorora abakoze ibyaha.

Yagize ati” Igihugu cya Zambia dufitanye imikoranire myiza, uru ni uruzinduko rwabo rwa kabiri badusura ndetse nanjye mperutse kujya kubasura, iki gihugu hari ibyo kitwigiraho natwe hari ibyo tubigiraho mu rwego rwo kugorora, urugero urebye nko mu buhinzi iwabo bateye imbere binajyana n’ubutaka bunini bagira, waza iwacu natwe tukagira Biogaz na IECMS uburyo bw’ikoranabuhanga mu gucunga amadosiye y’abakoze ibyaha no korohereza ababurana bidasabye kujya mu nkiko bakabubanira aho bari, nka Biogaz tugeze ku rwego rwiza aho ubu tutagikoresha inkwi, ibi ni ibintu byiza kuko biri mu rwego rwo kurengera ibidukikije ndetse no kurengera ubuzima bwa muntu kuko n’imyotsi ishobora gutera uburwayi.”

Yakomeje avuga ko mu mikoranire myiza hari na ba Ofisiye batanu bakoreye amahugurwa abagira aba ofisiye  ndetse n’abarimu babiri bagiyeyo andi masomo atandukanye kandi ko ubwo bufatanye butazahagarara kuko imikoranire iba ikenewe ahantu hose.

CG Chilukutu S.S. Fredrick Umuyobozi Mukuru w’amagereza muri Zambia yavuze ko u Rwanda ari igihugu bafitanye ubushuti kandi bafite byinshi bagomba kubigiraho cyane mu ikoranabuhanga rya IECMS na Biogaz.

Yagize ati” u Rwanda ni igihugu cyiza kandi dukunda, nk’abo duhuje ibyo dukora cyane mu kugorora abanyabyaha, dufite byinshi duhuriraho kandi twanakwigiranaho mu rwego rwo guteza imbere urwego rwo kugorora, dukeneye gusobanukirwa byinshi ku ikoreshwa rya IECMS ikoranabuhanga mugucunga amadosiye y’Abantu bafunzwe, hari kandi Biogaz umushinga mwiza wo kubungabunga ibidukikije aho umwanda ubyazwa umusaruro biagatanga ingufu zikoreshwa imirimo itandukanye, nko guteka, gutanga umuriro ndetse bikanagabanya kwangiza ibidukikije hakiyongeraho n’isuku, turizera ko uru ruzinduko ruzaba ingirakamaro kuritwe.”

Biteganyijwe ko mu minsi bazamara bazasura  urwibutso rwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 I Kigali ku Gisozi, ku munsi wa mbere nyuma yo guhura n’abayobozi ba RCS, basure inzu ndangamurage y’amateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bakazasoreza ku igororero rya Nyarugenge bavuye gusura irya Rubavu.

Abashyitsi baganirijwe ku ikoranabuhanga mu gucunga amadosiye y’Abantu bafunzwe IECMS ndetse n’ingufu za Biogaz.

Baganiriye ku mikorere ya Biogaz mu kurengera ibidukikije no gufata imyanda bakayibyaza ingufu.

Bageze ku Cyicaro Gikuru cya RCS bakiriwe na Komiseri mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora CGP Juvenal Marizamunda.

Bafashe ifoto y’urwibutso nyuma yo y’ibiganiro byiza bagiranye bijyanye no kwita ku muntu ufunzwe bamutegura gusubira mu buzima busanzwe.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

4 weeks ago

This website uses cookies.