Categories: Amakuru ya RCSSlider

Abakozi b’inkiko bari mubukangurambaga bwo kurwanya ruswa mumagororero yose yo mu Rwanda

Nyuma yo kuzenguruka Amagororero yose, ubu bukangurambaga bwasorejwe ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora RCS, tariki ya 15 Gashyantare 2024, aho abakozi  b’inkiko batangaga ibiganiro kububi bwa ruswa baganiriye n’abakozi n’abayobozi ba RCS bakorera kucyicaro, mu rwego rwo kurebera hamwe ubufatanye mu mikoranire n’imikorere no guteza imbere ubutabera buhabwa abantu bafunzwe  n’uburyo uburenganzira bwabo bwubahirizwa.

Abakozi b’inkiko bayobowe na Perezida w’urukiko rw’ubujurire Rukundakuvuga Francois Regis, bakiriwe na Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Evariste Murenzi, baganira ku mikorere ya Kinyamwuga  n’imikoranire myiza ikwiye kwimakazwa mu gukemura ibibazo  by’abantu bafunzwe, kugira ngo babone ubutabera bwihuse ndetse banafashwe gusoza ibihano  bakatiwe n’inkiko mu buryo buteganywa n’amategeko.

CGP Murenzi, yashimiye ubufatanye bwiza inkiko zigirana na RCS, mugutanga ubutabera buboneye hubahirizwa uburenganzira bwa muntu.

Yagize ati” Ubufatanye bw’izi nzego zacu zombi RCS  n’inkiko, bufasha cyane  mu gutanga ubutabera buboneye ku bagororwa n’Abantu bafunzwe no  gushyira  mu bikorwa icyo amategeko  ateganya ku bahawe ubutabera binyuze mu nzira y’amategeko hubahirizwa uburenganzira bwa muntu.”

Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire mu Rwanda, Rukundakuvuga Francois Regis, yavuze ko ubusanzwe imikoranire y’Inkiko na RCS ari myiza, asaba ko iyo mikoranire yakomeza.

Yagize ati:” Ndashima uburyo dukorana umunsi kumunsi, ndasaba kandi ko abakozi b’inkiko n’Abakozi b’Umwuga b’Urwego kurushaho guhana amakuru kugira ngo ahakiri ibibazo bishakirwe uburyo bibonerwa umuti bikemurwe,ubutabera butangwe uburenganzira bw’abagororwa n’abantu bafunzwe bwubahirizwe.

Muri iki kiganiro kandi harebewe hamwe uburyo hari imbogamizi zigomba gukemuka n’ibibazo bitandukanye bikigaragara birimo, Ibijyanye n’amadosiye y’Abagororwa n’abantu bafunzwe, ibikoresho nk’Imodoka zitwara Abagororwa zidahagije,Sisiteme ya IECMS, ikoranabuhanga rya Video Conference n’ibindi n’ibindi bikeye ibisubizo.

Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire mu Rwanda, Rukundakuvuga Francois Regis, yasabye inzego zose kujya bahana amakuru.
CGP Evariste Murenzi, yashimye imikoranire inkiko zigirana na RCS, kandi ko aribyo bizatuma ubutabera buboneye bugera kubabukeneye.
DCGP Rose Muhisoni nawe yari yitabiriye ibi biganiro bigamije kurwanya ruswa n’akarengane.
Nyuma y’ibiganiro habayeho gufata ifoto y’urwibutso kubari bitabiriye ibiganiro.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

20 hours ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.