Iri tsinda ry’abakozi b’Inama Nkuru y’Igihugu y’abagore ryari riyobowe na Mugenzi Babra, aho baganirije abagore bari mu Igororero rya Nyarugenge bababwira ko nubwo bari mu Igororero muri gahunda za Leta zose batabibagirwa kuko ari abanyarwanda nk’abandi bose, ko nabo batagomba gusigara inyuma muri gahunda zose ziba zihari cyane izijyanye n’iterambere no gutuma badatekereza cyane ku gihano ahubwo bakiyungura ubumenyi.
Mubyo abagore bagiriweho inama, ni uko mugihe bari mu Igororero, bagomba kubyaza uwo mwanya umusaruro biyungura ubumenyi kuko banagize amahirwe yo kuba hari gahunda zitandukanye zatuma ufite ubushake atava mu Igororero nkuko yaje ameze, kuko hari amashuri yigisha imyuga itandukanye abagororwa bakanahabwa impamyabushobozi zuko ibyo bize babizi, basabwa gukoresha neza ayo mahirwe.
Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mukubaka amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ku magororero yose ari mu gihugu, murwego rwo kwita kubari mumagororero bari gukora ibihano by’ibyaha bakoze, kugira ngo bazasohoke hari icyo bakwimarira aho kuba umutwaro kugihugu.
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…
Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…
RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…
This website uses cookies.