
Muri Gereza y’Abana ya Nyagatare abana bigishwa imyuga itandukanye mu kubatoza kwihangira umurimo
Gereza y’abana ya Nyagatare iherereye mu Ntara y’Uburasirazuba mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare Akagali ka Barija, ikaba ifite umwihariko udasanzwe kuko ariyo yakira abana baba barakoze ibyaha mu Gihugu hose, iyo bamaze gukatirwa n’inkiko bitewe n’icyaha runaka umwana aba yarakoze ariko ataruzuza imyaka 18.




