
Itegeko rishya rigenga RCS ryaherukaga gutorwa n’inteko y’abadepite muri kamena 2022 ryasohote.
Tariki ya 21 Ukwakira 2022, hasohotse itegeko rishya rigenga RCS, nkuko Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, yaherukaga guterana kuwa 27-28 Kamena 2022,

Tariki ya 21 Ukwakira 2022, hasohotse itegeko rishya rigenga RCS, nkuko Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, yaherukaga guterana kuwa 27-28 Kamena 2022,

Imfungwa n’abagororwa ba Gereza ya Nyanza baravuga ko mu bibafasha kurushaho kugira imibereho myiza mu buzima bwabo bwa burimunsi, imikino n’imyidagaduro bitandukanye bibafasha gutuma babasha kurushaho kumera neza bagakora ibihano byabo neza.

Tariki 10 Ukwakira buri mwaka Isi yose yizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mutwe, kuri iyi taliki U Rwanda narwo rwizihiza uyumunsi nkuko ku Isi yose bigenda, aho ku Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Ibagororwa RCS, wizihirijwe kuri Gereza y’abagore ya Nyamagabe iherereye mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Nyamagabe.

Taliki ya 03 Ukwakira 2022, SP Christine Mukankwaya umunyarwandakazi uri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani, yahawe Igihembo n’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro ku isi (UN), NK’umugore wagaragaje ubwitange no guhanga udushya mu butumwa bw’amahoro (UNISFA) muri Sudani mu gace ka Abyei.

Abatabiriye igitambo cya misa cyatuwe na Antoine Caridinali
Kambanda muri gereza ya Nyarugenge, bahawe umwanya maze bamugaragariza amarangamutima y’ibyishimo by’uko bari banyotewe no kumubona, bamuha impano ndetse banamusaba ko nawe hari impano yabahera bamwe mu bagiye batsinda amarushanwa atandukanye bagiye bitegurira mu rwego rw’imyidagaduro.

Nyiricyubahiro akaba na Arikisikopi wa Diyosezi Katorika ya Kigali Antoine Cardinal Kambanda, uyumunsi Taliki ya 02 Ukwakira, yatuye Igitambo cya Misa muri Gereza ya Nyarugenge anatanga isakaramento ryo gukomeza ku bakirisito 23, abwira abitabiriye icyo gitambo ko icyo Imana ibashakaho ari ukumera nk’abana bato kugirango babashye kwakira ubutumwa bwiza bw’Imana.