
Mu nama Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame, tariki ya 11 Ugushyingo 2022 yemeje Iteka rya Perezida ritanga imbabazi ku bantu bafunzwe 12 harimo abana 5 bagororerwaga mu Igororero rya Nyagatare.

Ku Igororero rya Bugesera kuwa 10 Ugushyingo 2022, habereye umuhango wo gushikiriza RCS inyubako y’ishuri izigishirizwamo imyuga ryubatswe ku nkunga y’ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi biciye mu muryango uharanira amahoro mu karere k’ibiyaga bigari INTERPEACE, mu rwego rwo gufasha abantu bafunzwe kubona ubumenyi bategurwa gusubira mu buzima busanzwe.

Uyumunsi taliki ya 09 Ugushyingo 2022, Itsinda ry’abashyitsi riturutse mu gihugu cya Jamaica, riyobowe na Hon.Mr.Delroy Chuck,QC, MP, Minisitiri w’Ubutabera muri icyo Gihugu, basuye RCS, ku cyicaro Gikuru bakirwa n’Umuyobozi Mukuru w’uru rwego, CGP Juvenal Marizamunda, baganira ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu gucunga amadosiye y’Abantu bafunzwe Integrated Electronic Case Management System (IECMS).

Itsinda ry’abashyitsi riturutse mu gihugu cya Botswana, riyobowe na Hon.Justice Mthomiwa Perezida w’Urukiko rwa Maun High court, uyu munsi kuwa 28 Ukwakira 2022, basuye icyicaro Gikuru cy’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora RCS, bakirwa n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’uru rwego, DCGP Rose Muhisoni, baganira ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu gucunga amadosiye y’Abantu bafunzwe Integrated Electronic Case Management System (IECMS).

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CGP Juvenal Marizamunda we n’itsinda ryamuherekeje bitabiriye ihuriro mpuzamahanga muri Leta Zunze ubumwe za Amerika muri leta ya Florida, rihuza ibihugu mu kugorora na za gereza, rizamara iminsi itanu guhera kuwa 23-28 Ukwakira 2022, ni ihuriro rusange riri kuba ku nshuro yaryo ya 24 kuko riba buri mwaka mu gihugu kiba cyaratoranyijwe.