
RCS yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu by’Inganda
Uyu munsi taliki ya 6 Ukuboza 2022, KU Cyicaro Gikuru cya RCS, giherereye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Kanombe, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora(RCS) CGP Juvenal Marizamunda n’ Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda(NIRDA) Dr Christian Sekomo Birame, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye (MoU).




