
RCS yibutse kunshuro ya 29 abari abakozi ba za Gereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, Uyumunsi taliki ya 02 Kamena 2023, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, bibutse ku nshuro ya 29 abari Abakozi b’Amagerereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwo kubunamira no kubaha icyubahiro.




