None kuwa 20/09/2018 Ku bufatanye bw’Urwego Rw’igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa na CICR kuri Gereza ya Nyamagabe habereye igikorwa cyo gupima Imfungwa n’Abagororwa
Gereza ya Nyamagabe ifite Imfungwa n’Abagororwa 1858 harimo abaregwa icya Genocide n’abibyaha bisanzwe.
Gereza ya Nyamagabe ifungiyemo abagabo 187, abandi basigaye bagera 1671 ni abagore.
Muri Rusange hazaba hapimwa ;ibiro,uburebure,ububyimbe bw’amaguru,kubyibuha bikabije cyane.
Tutilaire wivuriro rya Gereza ya Nyamagabe (MUHIRE Nzubaha).
Umuyobozi w’ivuriro rya Gereza ya Nyamagabe yadutangarije ko iki gikorwa cyo gupima BMI arukugirago harebwe ko n’Amfungwa cyangwa umugororwa ufite ikibazo kimirire mibi.
Kandi atubwira ko iki gikorwa kireba buri mugororwa wese, ndetse ko ari ingira kamaro kuko harimo Imfungwa N’abagororwa bashaje kandi bafite integer nke cyane ko ari byiza kubakurikirana no kubuzima bwabo muri Rusange bagakorerwa isuzumwa ry’umubiri.
Yakomeje atubwira ko nihamara gupimwa hazakorwa isesengura imibare ivuyemo ikoherezwa kuri RCS head quarter abazaba bagaragaweho na BMI iri heju RCS Head quarter izashaka ubushobozi cyangwa abatera ngunga kugirango habe hakurwaho icyo kibazo kijyanye nimirire mibi.
Twavuganye n’umugororwa uhagarariye abandi Kuri Gereza ya Nyamagabe adutangariza ko banejejwe nigikorwa Leta iba yabatekerereje ko ari kiza kandi bagishimira umuyobozi w’urwego Rw’igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Aabagororwa CG George RWIGAMBA kandi ko by’umwihariko banashimira nyakubahwa purezida wa Repuburika y’Urwanda Paul KAGAME uburyo babitaho.
Yakomeje asaba ubuyobozi bwa RCS gukomeza kubakorera ubuvugizi kubagororwa bazaba bagaragaweho n’imirire mibi.
AIP J.MUKAGASANA arimo gufata uburebure bw’umugororwa wa Gereza ya Nyamagabe