Justice | Correction | Safety and Production

Justice | Correction | Safety and Production
Flash News

Komiseri mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora, CG Evariste MURENZI n’itsinda ry’umuryango Stirling Foundation basuye ahari kubaka HWHSRC bareba aho umushinga ugeze

CG Evariste Murenzi, arikumwe n’itsinda ry’umuryango Stirling Foundation, abaterankunga b’umushinga wa Half way home Social reintegration Center (HWHSRC), basuye ibikorwa by’inyubako z’uwo mushinga bareba aho ibikorwa bigeze.

Share this Post

Half way home Social reintegration Center, ni umushinga mugari wa Leta y’u Rwanda wo gufata abantu bari mu magororero basigaje igihe gito ngo basoze ibihano byabo bakabanza kunyuzwa muri icyo kigo mu rwego rwo kubategura kurushaho mu mutwe no kububakira ubushobozi. Iminsi bazajya bamara muri icyo kigo bazajya bategurwa gusubira mu muryango bahabwa inyigisho zitandukanye zirimo n’uburere mboneragihugu hakiyongeraho no gukomeza kwigishwa imyuga n’ubumenyingiro, bizabafasha kwiteza imbere n’imiryango yabo igihe bazaba basoje ibihano.

Iryo tsinda ryarebaga aho umushinga w’inyubako watangiye ugeze banareba uburyo ibikorwa by’inyubako byatangiye byakwihutishwa maze hagakurikiraho ibindi byiciro by’ibikorwa biteganijwe bityo ibyahateganyirijwe bigatangira gushyirwa mu bikorwa. umushinga ugeze ku kigero cyiza kuko icyiciro cya mbere cy’izo nyubako cyarangiye hakaba hasigaye icya kabiri n’icya gatatu

Itsinda ryasuye ahari kubakwa inyubako za Half way home Social reintegration Center (HWHSRC), rimaze gusura ibikorwa byarangiye n’ibirimo gukorwa bishimye uko imirimo iri kugenda  basaba ko byakomeza kwihutishwa ibyahateganyirijwe aho hantu bigatangira gushyirwa mubikorwa.

Komiseri Mukuru wa RCS Evariste Murenzi n’itsinda ry’umuryango Stirling Foundation bashimye aho ibikorwa by’inyubako bigeze.
Nyuma yo gusura inyubako za HWHSRC itsinda rya Stirling Foundation n’itsinda rya RCS bafashe ifoto y’urwibutso.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form